Umuhanzi Weasel Manizo uherutse kugongwa n'umugore we Teta Sandra yagiriye inama ikomeye umunyamakuru Canary Mugume wagaragaye yitambika imodoka y'umugore we kugira ngo atava mu rugo.
Mu gihe abatuye Uganda bakomeje kuganira ku makimbirane yagaragaye ku mugaragaro hagati y'umunyamakuru Canary Mugume n'umugore we Sasha Ferguson, umuhanzi Weasel Manizo na we ntiyasigaye inyuma mu kugira icyo abivugaho.
Mu mashusho yashyizwe hanze na Sasha Ferguson, hagaragaramo Canary ahagaze imbere y'imodoka ye iri kugenda mu mvura nyinshi, amugaragaza nk'ushaka kuyibuza kugenda.
Ibyo byahise bibyutsa impaka nyinshi ku mikoreshereze y'ubwirinzi mu gihe cy'amakimbirane yo mu rugo.
Weasel, wanyuze mu mubabaro ugereranywa n'uw'uyu munyamakuru, yahise amugenera ubutumwa bwe.
Ati 'Muvandi, wikwemera guhagarara imbere y'imodoka. Ubireke burya birababaza. Mbabajwe n'ibyakubayeho Canary!'
Aya magambo y'uyu muhanzi aje nyuma y'uko muri Kanama uyu mwaka yakoze impanuka ikomeye ubwo yagongwaga n'imodoka y'umugore we Sandra Teta ubwo bari i Munyonyo.
Iyo modoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ifite pulake UBH 178 Y ngo yamugongeye hafi ya Shanz Bar nyuma yo kutumvikana kwabaye hagati yabo.
Icyo gihe Weasel yajyanywe ku bitaro bya Nsambya ahamara igihe kinini nyuma yo kuvunika ukuguru, kandi kugeza magingo aya no kugenda bisigaye bimugora.
Iyi mpanuka avuga ko ari yo yamuteye kugira inama Mugume, agaragaza ko gusatira imodoka iri kugenda bishobora kugira ingaruka mbi ku muntu uwo ari we wese.