Igitego kimwe kuri kimwe, ni ko umukino wahuje APR FC na AS Kigali warangiye amakipe yombi agabana amanota.
AS Kigali yari yakiriye APR FC mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona.
AS Kigali yaherukaga gutsinda Rayon Sports yatangiye umukino ikina neza ariko kwinjirira ubwugarizi bwa APR FC bibanza kugorana.
APR FC nayo yagiye ikomanga ku izamu rya AS Kigali inshuro zitandukanye harimo n'umupira wa William Togui umunyezamu yakuyemo, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 41 cyatsinzwe na Ruboneka Bosco kuri kufura ku ikosa ryari rikorewe Niyomugabo Claude. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.
AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ku kabi n'akeza maze ku munota wa 47 Ntirushwa Aime yateye ishoti rikomeye ariko Ishimwe Pierre awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
AS Kigali yaje kwishyura ku munota wa 49 ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier kubera guhagarara nabi k'ubwugarizi bwa APR FC.
APR FC yahise ishaka ibisubizo ikora impinduka ikuramo William Togui Mel, Ruboneka Bosco na Hakim Kiwanuka hinjiramo Cheikh Djibril Ouatara, Mamadou Sy na Iraguha Hadji.
Bagerageje gushakira APR FC igitego cya kabiri ariko biranga umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Undi mukino wabaye Etincelles FC yanganyije na Mukura VS. Ejo Amagaju azakina na Gasogi, Gicumbi na Rayon Sports mu gihe Rutsiro izakina na AS Muhanga. Ku Cyumweru Marines izakira Bugesera FC, Police FC yakire Musanze FC, Al Merreikh yakire Gorilla FC.
Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yaguye-miswi-na-as-kigali-12285.html