Clapton Kibonge yagaragaje kutanyurwa n'uburyo yakiriwe akimwa ibyicaro kandi yari umwe bashyitsi b'imena ndetse anikoma n'imigendekere y'imihatanire y'ibihembo by'abahize abandi muri sinema bitangwa na Mashariki.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo ni bwo muri Serena Hotel hasozwaga urugendo rwari rumaze hafi ukwezi ruzenguruka ibice bitandukanye mu gihugu mu guhatanira ibihembo bya Mashariki Films Awards.
Mu kiganiro n'itangazamakuru , Clapton Kibonge wasohotse mu ntango z'uyu muhango wo gutanga ibihembo, mu burakari bwinshi yagaragaje intimba yatewe no kubura aho kwicara kandi yari umwe mu batumaga ibi bihembo bibaho.
Ati 'Sinzi ubwo wasanga ikosa ari irya salle (mu gutebya), ariko uko ntekereza ni uko abashyitsi b'imena ari twebwe, nitwe bagombaga guheraho rwose bakatwicaza badusuzuguye.'
Kibonge yanahishuye ko nyuma yo gutambuka kuri tapi itukura nk'umutumirwa w'ingenzi muri ibi birori yatunguwe no kwisanga agiye kwicazwa inyuma mu bafana ariko nabwo uwo mwanya bikarangira awuhaye undi mubyeyi mukuru bakinana amafilime nawe wari uhagaze.
Ati 'Abanyamahanga bo twabahagurukiraga nk'ibisanzwe ariko hari aho banyeretse kwicara inyuma mu bafana ngezeyo mpasanga umubyeyi Mama Zulu ahagaze mpita muha intebe aricara njyewe nguma mpagaze mbere y'uko banyakirizaho amatara nkasohoka.'
Clapton yanerekanye ko atemeranya n'uburyo bwo guhatanira igihembo cy'umukinnyi wa filime ukunzwe cyane n'abaturage cyizwi nka 'People's Choice ' aho yagaragaje ko hadakwiye gutangwa amafaranga kugira ngo uhatanye atorwe kuko bihita bihindurira inyito icyo gihembo ikava k'umukinnyi ukunzwe ikajya ku mukinnyi wifite mu mufuka.
Ati 'Ni igitekerezo nari nasabye byo byazihindurwa ubwo twajya i Musanze, ibintu byo gutanga amafaranga mu gutora sibyo pe, kuko umukinnyi wa filime ukunzwe ni uba ugezweho kurusha uwaciye ku ruhande akitoresha cyangwa babihindurire inyito bavuge bati 'gutsinda hano ntibisaba kuba ukunzwe ahubwo ko bisaba kuba wishoboye.''
Nk'uko twari twabitangaje mu nkuru zacu zari zabanjirije iyi, Mukayizeri Djalia wamenyekanye nka Kecapu na Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya bari batangajwe ku munsi wo ku wa Gatanu nk'abegukanye imodoka muri Mashariki Film Festival yabaga ku nshuro ya 11 barayishyikirijwe.
Mu bindi bihembo byaraye bitanzwe muri Mashariki harimo igihembo cya Life Time Achievement aho mu bagabo cyegukanywe na Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, mu bagore aba Mama Zulu bahembwe ibihumbi 500 Frw. Umukinnyi wa filime ukizamuka aba Burikantu.
Source : http://isimbi.rw/clapton-kibonge-yinubiye-agusuzuguro-gukabije-muri-mashariki-awards.html