Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yashimiye Pasiteri Julliene Kabanda ndetse anagaragaza urugendo rusharira banyuranye nyuma y'uko mu buryo butavuganyweho uyu mubwirizabutumwa agaragaye ku rubyiniro rw'igitaramo cy'amateka yaraye akoreye muri BK Arena.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, Richard wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yatangaje ko Pasiteri Julliene bakuranye mu myaka ya kera cyane ndetse ko kuba yamubonye mu bitabiriye igitaramo cye yakoreraga mu Rwanda nyuma y'imyaka 17 ahavuye akerekeza gutura muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika byamukoze ku mutima cyane.
Ati 'Byantunguye cyane, ntabwo nari nziko ahari ariko mubonye nk'umuntu twakuranye cyane. Nari ndi mu bintu byinshi ahanini bijyanye no gutegura iki gitaramo rero siniteguraga ko yaza, murabizi nawe aba ari mu bintu byinshi nk'umukozi w'Imana udasanzwe kandi ukora byinshi biduhesha umugisha. Ntabwo rero nari nzi ko ari buze .'
Nick Ngendahayo azwi cyane mu ndirimbo nka 'Mbwira ibyo ushaka' yagaragaje ko we n'uyu muyobozi w'itorero Grace Room Minisitries banyuranye mu nzira z'inzitane mu buto bwabo by'umwihariko mu rugendo rwabo rwo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bw'Imana.
Ati 'Julliene ni umuntu mfata nk'udasanzwe kuri njyewe kuko twakuranye kera cyane nta n'umuntu n'umwe utuzi aho twakoraga ijoro n'amanywa turimo turirimba tuvuga ubutumwa mu mvura nyinshi, mu mbeho nyinshi, ku zuba ry'amanywa y'ihangu kandi tunashonje, rero ni umuntu kuri njye mfata nk'urenze ibyo kuba inshuti yange ahubwo ni inshuti y'akadosohoka.'
Ubwo yafataga ijambo muri iki gitaramo cyari cyiswe ' Niwe Concert', Pasiteri Julliene nawe yavuze ko yabanje kuragiza Imana iki gitaramo ndetse atari azi ko nawe aza guhabwa umwanya wo kubwiriza muri iki gitaramo, gusa afite inkuru Imana yamushyize ku mutima yumva yabwira imbaga y'abari muri BK Arena.
Ati 'Nagombaga gusengera uyu mugoroba, ntabwo nasengaga nsengera uko ndibunyure ku rubyiniro oya ni umugoroba muri rusange hanyuma numva ibi bintu bine, n'ibintu bizakubera impamba mu gusoza uyu mwaka.'
Mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza no kuzuza ibyifuzo by'abakunzi be, Richard Nick Ngendahayo wanaciye amarenga yo kuzongera gutaramira abakunzi be ku bunani, amaze igihe anashyize hanze indirimbo nshya yise 'Uri byose nkeneye'.
Iyi ndirimbo ahanini igaruka ku kuba nta kindi cy'ingenzi kiruta kwizera no kwishingikiriza ku Mana mu rugendo rwa buri munsi.
Source : http://isimbi.rw/richard-ngendahayo-yahishuye-ibihe-by-inzitane-yacanyemo-na-pasiteri-julliene.html