Ni umuherwe! Uko Melissa wanyuze muri Miss Rwanda yisanze yanditswe mu gitabo cya 'Guiness de Records' kubera Golf (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwiyemezamirimo akaba umukinnyi wa Golf wanyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, Ishimwe Akanigi Melissa yavuze nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy'abanyabigwi ku Isi atabyemeye ubu ari bwo atangiye kugenda abyemera, bikaba byaramushimishije cyane.

Ni nyuma y'uko ku wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025 ku kibuga cya Kigali Golf and Villas yakinnye imyobo 18 mu minota 52 nta muntu umufashije aba umugore wa mbere ubikoze ku Isi, bituma ahita ashyirwa mu gitabo cy'abakoze ibintu bidasanzwe ku Isi, 'Guinness de Records.'

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Melissa yavuze ko bikiba atabyemeraga ariko ubu ari bwo atangiye kugenda abyemera.

Ati 'Ntabwo mbere nabyemeraga, ubu ni bwo ntangiye kugenda mbyemera. Nkajya kureba ko nkiri kuri ku mbuga zabo, nkareba mu bitabo nkabona izina ryanjye ririmo, ubu ni bwo njyenda mbibona kuko kariya gahiho 'record' karamvunnnye mu mutwe, bitwara imbara zo kwishimira ko na kumva ko natsinze, ariko ubu ni bwo njyenda mbyishimira mvuga ko hari ikinu nakoze ku Banyarwandakazi, ku gihugu cyanjye ubu nib wo njyenda numva ko hari ikintu kirenze nakoze.'

Aka ni agahigo yagezeho nyuma y'imyaka ibiri atangiye gukina uyu mukino wa Golf, aho yanavuze ko atawukina nk'ikintu ategerejemo inyungu ahubwo abikora nko kwishimisha.

Yatangiye gukina uyu mukino ashaka ikintu cyamuhuza kuko muri Covid abantu bavaga mu kazi bajya mu rugo nta kindi bakora, we ashaka ikindi kintu cyamuhuza rero mushuti wa musaza we amuyoboa muri Golf, umunsi wa mbere yavuyeyo afite amabavu (ibikota) mu ntoki.

Avuga ko yanavuyeyo umugongo umurya ariko kuko bari bashese amubwira ko nabikunda bamwishyurira umwaka wose ariko yabyanga akaba ari we ubyishyura yahise avuga ko yabikunze ariko ibintu yatangiye muri Mutarama 2023 yumvise yiteguye neza muri Nyakanga 2023.

Melissa yemeza ko na we atazi ukuntu yageze kuri website ya Guiness kuko yabikoze ari mu gihe cyo gusuzuma ibyo yagezeho.

Ati 'N'ubu ndacyibaza ukuntu nageze kuri website ya Guiness, ndareba nsanga abenshi ni abagabo, abenshi ibindi barabikoze noneho ngera kuri iki cyiciro kitarakorwa n'umuntu n'umwe, abagabo barayifite ariko abagore ntayihari, mu mutwe nahise mvuga ngo ibi biroroshye.'

'Nariyandikishije banyoherereza amabwiriza, bambwira iminota 55 ndavuga ngo ntabwo bishoboka, abo dukinana barambwira ngo nshake ibindi ariko Perezida Kagame yubahwe yadushyiriyeho umurongo, naratekereje numva hajemo igihugu, ndavuga ngo ngomba kubikora.'

Yagombaga kubikora muri werurwe 2025 ariko kuko atari yiteguye bamugira inama yo guhindura itariki, bamuha muri Gicurasi, yagiyeyo agiye kugerageza ariko benshi bamubwira ko yabireka, agapira ka nyuma yagateye imbaraga zashize yumva agiye gupfa.

Bamubwiye ko yabikoze yabanje kugira ngo bamubeshye bashaka ko batamuhuhura kuko babonaga yarushye ariko nyuma yaje gusa ari ukuri arishima cyane.

Melissa ni umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2020 yegukanywe na na Nishimwe Naomie aho yari afite umushinga wo kwegera abana b'abakobwa. Ati 'Nari mfite umushinga wo kwegera abana b'abakobwa, ku bw'amahirwe make ntibyampira ariko nkuramo isomo ko nta kintu washaka kugeraho ntukigereho.'

Ishimwe Akanigi Melissa avuga ko kera yari azi ko azaba umuganga ariko akaba yarisanze mu bucuruzi aho acuruza ibkoresho by'ubwubatsi.

Ibi byabaye nyuma y'uko muri Kaminuza yashakaga kwiga ubuganga ariko bamuha kwiga 'Pharmacy' ahitamo ahubwo kujya kwiga ubucuruzi.

Ati 'Business rero iguha kwisanzura, njyewe ndi umuntu wahoze wanga ko nabwirwa ngo kora iki cyangwa ngo ndabyutse nakererwaho iminota ibiri bakanyihanagiriza, ibyo byatumye numva ko ikintu cyose nakora kikanteza imbere ariko nta gitutu ngomba kugiharanira, mba ngiye mu bucuruzi.'

Yakoemeje avuga ko mu rugo byabarakaje kuko bumvaga ko niba kuba umuganga bidakunze byibuze yari kwiga akaminuza mu bintu byazatuma aba umukozi wa leta akaba yanaba Ambasaderi, gusa ababwira ko atari byo yiyumamo.

Gukunda kwikorera byatumye ubwo yari agiye muri 'stage' yo ku ishuri ubwo abandi bajyaga gukora mu bigo bikomeye, mu makampani ya leta we yagiriye muri quincaillerie afite intego yo kwiga uko ubucurizi bukorwa.

Ati 'Narizigamiye ndangije mbwira ababyeyi banjye ngo mfite ibi mumfashe, baramfashije ariko bampa ibintu byo kwishyura, ndacuruza ibyo bampaye ndabishyura.'

Melissa ubu akaba ari rwiyemezamirimo aho acuruza ibikoresho by'ubwubatsi by'ubwoko bwose.

Ishimwe Akanigi Melissa yanditswe mu gitabo cya Guiness de Records aba umunyarwanda wa gatatu nyuma ya Dusingizimana Eric wabikoze muri 2016 na Uwamahoro Cathia wabikoze muri 2017 bombi bakina Cricket.

Certificate yahawe
Yanditse amateka akomeye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe yari yaje kumushyigikira
Byari ibyishimo bikomeye



Source : http://isimbi.rw/ni-umuherwe-uko-melissa-wanyuze-muri-miss-rwanda-yisanze-yanditswe-mu-gitabo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)