KNC yakomoje ku isubukurwa ry'umushinga w'indirimbo yakoranye Jay Polly mbere y'uko apfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

KNC yongeye gutungurana atangaza ko afitanye indirimbo itarasohoka yakoranye na nyakwigendera Jay Polly, akaba agiye kuzayisohora mu minsi iri imbere.

Ubwo umunyamakuru akaba n'umushoramari yari mu kiganiro cyitwa Rirarashe, gitambuka mu gitondo kuri Radio na TV1, KNC, yemeje ko afite indirimbo ya nyuma y'umuraperi Jay Polly yakoze mbere y'uko apfa.

Kakooza Nkuliza Charles, wamamaye nka KNC yasobanuye ko we ubwe ari we watunganije iyo ndirimbo mu buryo bw'amajwi, ndetse ko yanaririmbyemo inyikirizo iri mu biryoshya iki gihangano.

Ati 'Abantu benshi ntibabizi, ariko indirimbo ya nyuma Jay Polly yasize itarajya hanze ni njye uyifite. Twarayikoranye, tuyisoza mbere gato y'uko adusiga.'

Mbere y'uko indirimbo ayishyira hanze, KNC yakomeje ashimangira ko ashaka kubanza kuyongeramo ibindi bitero bya bamwe mu bo Jay Polly yakoranye na bo cyane ubwo yari akiri ku isi, by'umwihariko abaraperi bo mu itsinda rya Tuff Gang ryagize uruhare runini mu guteza imbere hip hop nyarwanda.

Uyu muyobozi mukuru w'ikipe ya ruhago yitwa Gasogi United avuga ashaka kongeramo indi mirongo mishya, bityo igihangano kikaba urwibutso ruturutse mu muryango w'abahanzi bafashije gukoresha neza igihe cyabo mu muziki.

KNC yahishuye ko iyo ndirimbo ubwayo ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge by'umwihariko mu rubyiruko, ubutumwa we avuga ko bwumvikana mu gitero cya Jay Polly .

Yongeraho ko inyungu zose zizava kuri iyi ndirimbo zizashyirwa mu kigega gifasha abana Jay Polly yasize kugira ngo igihangano gihinduke n'intego yo gukomeza gusigasira ibigwi bye.

Umuraperi Jay Polly yitabye Imana muri 2021 aguye mu bitaro bya Muhima, kuri ubu yibukwa nk'impirimbanyi ikomeye mu muziki nyarwanda aho imbaraga ze ku rubyiniro, ijwi rye ryumvikanamo ubukangurambaga n'ubutwari, ndetse n'uruhare yagize mu guteza imbere hip hop, byose bituma akomeza kwibukwa nk'intwari muri Hip Hop nyarwanda.

Kugeza n'ubu, Indirimbo nka 'Deux fois deux,' 'Ndacyariho Ndahumeka,' 'Akanyarirajisho' zakomeje kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki wuje ubutumwa bugaruka ku k'ubuzima bwa buri munsi tubamo.

KNC yavuze ko indirimbo ya nyuma Jay Polly yasize akoze bayikoranye akaba ashaka kuyivugurura igasohoka
Jay Polly yari umwe mu baraperi bakunzwe cyane



Source : http://isimbi.rw/knc-yakomoje-ku-isubukurwa-ry-umushinga-w-indirimbo-yakoranye-jay-polly-mbere-y.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)