Rayon Sports yatsinze Amagaju y'abakinnyi 10 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yatsinze Amagaju FC 1-0 cya Yves Habimana mu mukino iyi kipe y'i Nyamagabe yakinnye iminota myinshi ituzuye kubera ko yabonye ikarita itukura.

Uyu mukino ukaba wari wabanjirijwe n'undi w'umunsi wa 5 wo Gicumbi yatsinzemo Gasogi United 2-1.

Uyu mukino wa Rayon n'Amagaju ukaba watinze gutangiraho iminota 30 kubera imvura nyinshi yaguye.

Umukino wagombaga kuba saa 18h30' watangiye saa 19h00'.

Rayon Sports yari yashyize igitutu ku Magaju yaje gutuma iyi kipe ibona ikarita itukura.

Ni ikarita yahawe Rwema Amza w'ikipe y'Amagaju ku munota wa 22 ku ikosa yakoreye Aziz Basane.

Ku munota wa 40, Musore Prince yahushije igitego cyari cyabazwe ni nyuma yo gusigara arebana n'umunyezamu ariko awuteye mu izamu unyura hanze yaryo.

Ku munota wa 44 Rayon Sports yongeye guhusha ku mupira Tambwe yahaye Habimana Yves akinjira mu rubuga rw'amahina yatera mu izamu akanyura hejuru y'izamu.

Ku munota wa 45, Kabange yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina umunyezamu awukuramo.

Richard yongeye kugerageza umunyezamu amutera ishoti rikomeye ariko umunyezamu awohereza muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

Rayon Sports yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ndetse ibona n'igitego ku munota wa 49 cyatsinzwe na Yves Habimana.

Yakomeje gushaka igitego cya kabiri ariko biranga umukino urangira ari 1-0.

Indi mikino y'umunsi wa 5 izakomeza ejo ku wa Gatandatu aho APR FC izakina na Kiyovu Sports, Bugesera FC yakire AS Muhanga, Etincelles FC yakire Gorilla FC, Mukura VS yakire AS Kigali mu gihe Musanze FC izakira Rutsiro FC. Ku Cyumweru Marines FC izakira Police FC.



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12099

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)