Umuhanzi Yampano yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, ibikangisho n'ibindi.
Amakuru avuga ko mu byaha akurikiranyweho harimo n'ikirego cyatanzwe n'umugore we Vava, wumvikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yamugonze ku bushake.
Nk'uko RIB ibitangaza, ni ibyaha yagiye akora mu bihe bitandukanye, akaba yaratawe muri yombi ku wa Gatandatu.
"Ku wa 16 Gicurasi 2026, RIB yafunze Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano. Arakekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kunywa ibiyobyabwenge n'ibindi.' Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry
Uyu muhanzi akaba yaragiye ashakishwa ariko akomeza kwihisha ubugenzacyaha, ariko nyuma aza kujya kwitaba ari nabwo yahise afungwa.
Yampano akaba afungiwe muri Sitasiyo ya RIB, Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje ndetse hanakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Mu byaha Yampano akurikiranyweho, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake gihanwa n'igifungo kiri hagati y'imyaka itatu n'itanu, ndetse n'ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.
Icyaha cyo gukoresha ibikangisho cyo gishobora guhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, hamwe n'ihazabu ishobora kugera ku bihumbi 500 Frw.
Ku bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, amategeko ateganya igifungo kiri hagati y'umwaka umwe n'imyaka ibiri cyangwa imirimo y'inyungu rusange, bitewe n'uburemere bw'icyaha.
Source : http://isimbi.rw/ibyaha-umuhanzi-yampano-ufunzwe-akurikiranyweho.html