Hassan Sakubu wamamaye nka Dj Bissosso yavuze ko impamvu atakigaragara kuri Televiziyo Rwanda ari uko yirukanywe.
Dj Bissosso akaba umuhanga mu byo kuvangavanga imiziki, yari amaze igihe akora mu Kigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA).
Uyu Mu-Dj wakunzwe cyane mu kiganiro 'Friday Flight' yakoranaga na Anita Pendo cyatambukaga kuri Televiziyo Rwanda , yavuze ko yirukanywe.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yirukanywe aje mu kazi, agakubitana n'ibaruwa umubwira ko urugendo rwabo bari bafitanye rurangiye.
Ati "Baranyirukanye. Sinzi niba navuga ko banyirukanye ariko amasezerano yararangiye ntibayongera, ubwo babonye ko nkwiriye kujya mu bigori, bampaye certificate ko nabakoreye imyaka 10 yaburagamo amezi abiri, mpita njya mu mandazi."
"Njye ndakeka no kunyirukana birimo kuko amasezerano yararangiye, baranyandikiye barambwira ngo twagira ngo tukumenyeshe ko urugendo rwacu nawe rurangiriye aha. Hari nka saa sita nje mu kazi."
Yavuze ko yahawe iyo baruwa hasigaye iminsi nk'icumi ngo amasezerano ye arangire.
Dj Bissosso yavuze ko yakomeje gukora ariko atagaragara mu biganiro bya live kugera tariki ya 2 Mutarama.
Amakuru avuga ko Dj Bissosso agiye kongera guhurira na Anita Pendo mu kiganiro kimwe, ni ikiganiro gishya kizajya gitambuka kuri BTN TV.