Annette Murava yasohoye indirimbo "Ndi Nde" igaragaramo umugabo we Bishop Gafaranga mu mwambaro y'imfungwa, ni nyuma y'iminsi mike afunguwe.
Muri iyi ndirimbo, Annette Murava na we agaragaramo ahetse umwana yagiye ku Rukiko mu rubanza rw'umugabo we.
Iyi ndirimbo hari aho Murava yumvikana aririmba asaba Imana kuzamufasha ntazibagirwe imirimo yamukoreye.
Ati "Ndi nde njyewe umwana w'umuntu wampaye agaciro, wampaye agaciro karuta ibindi byaremwe, uzamfashe sinzibagirwe, sinzibagirwe imiriro wakoze cya gihe mu minsi ishize y'inzitane."
Ni indirimbo yasohoye nyuma y'amasaha make ashyize ifoto hanze ari kumwe na
Gafaranga ku mazi, bigaragara ko ayo mashusho nayo ari mu ndirimbo.
Isohotse nyuma y'uko ku wa 10 Ukwakira 2025 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe usubitswe nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we no gukubita no gukomeretsa.
Bishop Gafaranga yaburanye ahakana icyaha ariko agasaba imbabazi z'amakosa yaba yarabayeho mu rugo rwe yatumye umugore we Murava Annette amurega.
Yagaragarije urukiko ko umugore we yamaze kumubabarira kandi ko hari n'inyandiko zashyizweho umukono n'uregwa ko yamaze kubabarira umugabo we, agasaba gufungurwa kuko biyemeje gukemura ibibazo bari bafitanye.
Bishop Gafaranga yatawe muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025. Bisobanuye ko yari amaze amezi atanu n'iminsi itatu afunzwe.