Umuryango AHF-Rwanda wateguye ikiganiro nyunguranabitekerezo n'abanyamakuru, bibutsa urubyiruko kwifata mu gihe byanze bagakoresha agakingirizo, kuko karinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo na Virusi itera SIDA.
Dr. Rangira Lambert umuyobozi wa AHF-Rwanda, avuga Ko agakingirizo aribwo buryo bwa mbere bwizewe mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, inda zitateganyijwe n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Kandi ko gahendutse karaboneka mu Rwanda hose.
Agira ati:'ntimugakore imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko, udukingirizo turaboneka rwose ukeneye kugakoresha yakabona mu tuzu twashyizweho na AHF tuzi nka (Condom Kiosks),hari na condom dispensers turaboneka mu bigo nderabuzima, mu bikorera ku giti cyabo, mu ma butiki n'ahandi hatandukanye'.
Habimana Umwe mu bitabiriye iki kiganiro nyunguranabitekerzo cyateguwe na AHF -Rwanda, avuga ko atapfa gutinyuka gufata agakingirizo kuri Condom Kiosks, kuko abenshi bahita bamenya ko agiye gukora imibonano mpuzabitsina maze bakamwita umusambanyi(Indaya).
Ati' mubyukuri kujya gufata agakingirizo abantu bose bandeba mba numva ari ikibazo pe? ubwo abambona bagira ngo iki? Banyita indaya!'
Dr. Deo Mutambuka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda Network of People Living with HIV/AIDS (RRP+)
yavuze ko SIDA igihari, kandi ko nta muti nta rukingo ruraboneka akaba ariyo mpamvu Abanyarwanda bose bakwiriye gukomeza kumva ko agakingirizo aribwo buryo bwiza kandi bwizewe bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Dr. Basile Ikuzo, umuyobozi w'ishami rishinzwe gahunda zo kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko kwirinda SIDA ari inshingano za buri munyarwanda wese.
Yagize ati 'Tuributsa abanyarwanda ndetse n'Isi yose muri rusange ko SIDA igihari kandi ko ntaho yagiye , niyompamvu hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo turusheho kuyirwanya.
impamvu mvuga ibi nuko twagumye kuri 3% by'abantu bafite ubwandu'
Ubusanzwe agakingirizo iyo gakoreshejwe neza n'uburyo bwiza bwo kwirinda virusi itera SIDA kandi n'abafite iyo virusi kakabafasha kutanduza bagenzi babo.
Umuryango AHF-Rwanda wateguye ikiganiro nyunguranabitekerezo n'abanyamakuru, bibutsa urubyiruko kwifata mu gihe byanze bagakoresha agakingirizo, kuko karinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo na Virusi itera SIDA.

Dr. Rangira Lambert umuyobozi wa AHF-Rwanda, avuga Ko agakingirizo aribwo buryo bwa mbere bwizewe mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, inda zitateganyijwe n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Kandi ko gahendutse karaboneka mu Rwanda hose.
Agira ati:'ntimugakore imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko, udukingirizo turaboneka rwose ukeneye kugakoresha yakabona mu tuzu twashyizweho na AHF tuzi nka (Condom Kiosks),hari na condom dispensers turaboneka mu bigo nderabuzima, mu bikorera ku giti cyabo, mu ma butiki n'ahandi hatandukanye'.

Habimana Umwe mu bitabiriye iki kiganiro nyunguranabitekerzo cyateguwe na AHF -Rwanda, avuga ko atapfa gutinyuka gufata agakingirizo kuri Condom Kiosks, kuko abenshi bahita bamenya ko agiye gukora imibonano mpuzabitsina maze bakamwita umusambanyi(Indaya).
Ati' mu by'ukuri kujya gufata agakingirizo abantu bose bandeba mba numva ari ikibazo pe? ubwo abambona bagira ngo iki? Banyita indaya!'