Abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Chryso Ndasingwa na Gatete Sharon bakoze ubukwe bwabaye mu ibanga.
Ni ubukwe bwabaye ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025 aho imihango yose y'ubukwe (Gusaba no gukwa, gusezerana imbere y'Imana no gushyingirwa) yabereye umunsi umwe
Ubu bukwe bubaye mu gihe bwimuwe kuko bwagombaga kuba tariki ya 25 Ukwakira 2025.
Tariki ya 25 Kamena 2025 nibwo Ndasingwa yambitse impeta Getete Sharon bemeranya kuzabana akaramata ni mu gihe tariki 4 Nzeri 2025 basezerana imbere y'amategeko.
Nyuma y'ubukwe bakaba bagiye kwitegura kujya gutaramira mu Bubiligi aho bafite igitaramo tariki ya 23 Ugushyingo 2025.