Rayon Sports nyuma yo guhagarika Lotfi yatsinze Rutsiro FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 3-1 mu mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26.

Wari umukino wa mbere Rayon Sports yakinnye nyuma yo guhagarika umutoza Afhamia Lotfi kubera umusaruro mubi.

Haruna Ferouz wasigaranye ikipe wabonaga yakoze impanuka muri 11 yabanjemo aho nk'abakinnyi nka Serumogo, Musore Prince na Aziz Basane bari abasimbura babanje mu kibuga.

Wabonaga bafite inyota yo gushaka igitego hakiri kare, byaje no kubahira ku munota wa mbere kinjiramo gitsinzwe na Tambwe Gloire n'umutwe ku mupira wari uhinduwe na Aziz Basane.

Ibi byishimo ntabwo byamaze kabiri kuko ku munota wa 8, Mumbele yishyuriye Rutsiro FC ku ishoti yatereye inyuma y'urubuga gato y'urubuga rw'amahina.

Rayon Sports yakomeje gukina ishaka igitego cya kabiri ariko bibanza kugorana. Ku munota wa 42 Bigirimana Abedi yaje kuyitsindira igitego cya kabiri. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-1.

Rayon Sports igice cya kabiri ishaka igitego, ibona penaliti ku munota wa 60 ku ikosa ryakorewe Aziz Basane ariko Bigirimana Abedi ayiteye ayitera mu ntoki z'umunyezamu.

Yashatse igitego cya gatatu ndetse inarema uburyo bwinshi baza kubona igitego cya gatatu ku munota wa 90 cyatsinzwe na Aziz Basane, umukino urangira ari 3-1.

Indi mikino y'umunsi wa 4 yabaye, ejo Gicumbi FC yanganyije na AS Kigali 0-0, uyu munsi Bugesera FC inganya na Gasogi United 0-0, AS Muhanga inganya na Etincelles 1-1.



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12068

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)