Gukosa ni ukwiga, gutsikira si ukugwa - Munyakazi Sadate #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuherwe Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, yongeye guca bugufi asaba imbabazi abantu bose bagizweho ingaruka n'amagambo ageruka gutangaza.

Sadate umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, ndetse uwavuga ko hari benshi bamufatiraho icyitegererezo ntiyaba abeshye, aherutse gutangaza amagambo atarakiriwe neza.
My
Yavuze ko mu myaka iri imbere muri 2050 u Rwanda ruzaba rwarateye imbereye ku buryo Abarundi n'Abakongomani bazaba ari bo bakubura imihanda yo mu Rwanda.

Ni imvugo itarakiriwe neza ku buryo benshi bamunenze, yaje kubisabira imbabazi ku muntu wese byababaje.

Munyakazi Sadate yongeye guca bugufi avuga ko nubwo u Rwanda rurimo rutera imbere ariko na none runifuza iterambere ry'abaturanyi.

Ati "U Rwanda n'Abanyarwanda tugomba gutera imbere tukaba abakire, inyigisho ikomeye nize muri iyi minsi, ni uko ubukire bwacu tugomba kuzaba turi kumwe n'abavandimwe bacu ba Afurika."

"Tuzubaka ibiraro biduhuza n'Abarundi, Abakongomani n'abandi ba Nyafurika kugira twigobotore twese karande y'ubukene yazengereje Afurika yacu."

Yakomeje agira ati "Gukosa ni ukwiga, gutsikira si ukugwa, guheza inguni ni indwara mbi."

Yasabye abanyarwanda bose gufasha mu kwesa imihigo maze abanzi b'u Rwanda bagatsindwa.

Nyuma yaho mu mbabariye Imihigo irakomeje kandi ni kwa kundi :

U Rwanda n'abanyarwanda tugomba gutera imbere tukaba abakire, inyigisho ikomeye nize muri iyi minsi, nuko Ubukire bwacu tugomba kuzaba turi kumwe n'abavandimwe bacu ba Afrika.

Tuzubaka ibiraro biduhuza n'Abarundi,…

â€" Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) October 18, 2025

Sadate Yasabye imbabazi abo yakomerekeje bose



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12066

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)