Umunyezamu wa Rayon Sports ukomoka muri Mali, Drissa Kouyate yakoze impanuka ikomeye agenda n'amaguru aho ashobora kuba yagize n'ikibazo cy'umugongo.
Ibi byabaye nyuma y'umukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Confederation Cup ikipe ye ya Rayon Sports yatsinzwemo na Singida Black Stars 1-0.
Ubwo yari atashye yaje kugwa muri ruhurura iri inyuma ya Kigali Pelé Stadium ahabereye uyu mukino.
Abazi iki kibuga cya Kigali Pelé, ku muryango w'inyuma aho amakipe yinjirira, ni naho yasohokeye.
Kuri uwo muryango hepfo gato hari ruhurura inyuramo amazi.
Ubwo yari ageze hanze arimo amanuka, amakuru ISIMBI yamenye ni uko yahuye n'abana bamusaba amafaranga n'ibyo kurya yari afite.
Drissa Kouyate yabahaye amandazi yari afite, bakomeje kumukurikira bamusaba n'amafaranga na we agenda abahunga.
Muri uko kubahunga nibwo yaje kwisanga aguye muri ruhurura iri inyuma ya Stade.
Mu mashusho ISIMBI ifite ariko itashyira hanze, agaragaza uyu munyezamu yaguye muri ruhurura ya metero zishobora kuba zigera muri 2 atabasha no kweguka arimo ataka cyane.
Byabaye ngombwa ko batabaza abaganga b'ikipe bafatanya n'abandi bantu kumukuramo.
Nubwo bitaremezwa n'abaganga ariko uyu munyezamu yavunitse ukuboko agira n'ikibazo cy'umugongo.
Yahise asubizwa muri Stade ya Kigali Pelé kugira ngo ahabwe ubutabazi bw'ibanze.
Drissa Kouyate yinjiye muri Rayon Sports mbereye y'uko uyu mwaka w'imikino wa 2025-26 utangira.