Rayon Sports itsindiwe i Nyamirambo, Ndikumana Asman akurwa mu kibuga kuri Ambulance #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yatsindiwe na Singida Black Stars mu igitego kimwe ku busa, amahirwe yo gukomeza mu cyindi cyiciro aragabanuka.

Wari umukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Confederation Cup, Rayon Sports yari yakiriye Singida Black Stars kuri Kigali Pelé Stadium saa 19h00'.

Umutoza wa Rayon Sports yari yagiye akora impinduka aho nka myugariro Youssou Diagne yari yabanje hanze, aho gukinisha Basane azanamo Adama Bagayogo. Ni mu gihe atari afite afite abakinnyi nka Emery Bayisenge, Bigirimana Abedi na Fall Ngagne bafite imvune.

Gusa yari yahisemo kureka gukina sisiteme ya 3-5-2 yari amenyereweho ahitamo gukina 4-4-2

Singida Black Stars yatangiye ikina ibintu bituje ubona irimo yiga imikinire ya Rayon Sports.

Rayon yo yatangiye ishaka gukina umukino wihuta ariko ubwugarizi bwa Singida bukitwara neza.

Singida Black Stars yaje kwinjira mu mukino ndetse inatanga ibimenyetso ko isaha n'isaha yabatsina igitego.

Ni ko byaje ku genda ku munota wa 22 ubwo Marouf Tchakei yatsindaga igitego cya mbere n'umutwe ku mupira yari ahawe na Chama wari uhannye ikosa. Ni ikosa Fabrice yari akoreye Emmanuel Keyekeh.

Singida wabonaga irimo irusha Rayon Sports iba yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 40 ku mupira Ande Koffi yahinduye imbere y'izamu Serumogo akenda kwitsibda ariko Pavelh Ndzila awukuramo.

Ku munota wa 42, Marouf Tchakei yahinduye umupira imbere y'izamu ashaka Chama ariko Pavelh Ndzila arahagoboka. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka ikuramo Adama Bagayogo hinjiramo Aziz Basane.

Ku munota wa 62 Habimana Yves yavuyemo hinjiramo Tony Kitoga.

Rayon Sports yatangiye gukina ubona ishaka igitego aho ku munota wa 64, Tony Kitoga yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ariko Ndikumana Asman ananirwa gushyira mu rushundura.

Chama aba yatsindiye Singida Black Stars igitego cya kabiri ariko umunyezamu Pavelh Ndzila amubera ibamba.

Ku munota wa 74, Chama yavuye mu kibuga asimburwa na Elvis Rupia. Ni nako ku munota wa 76. Richard Ndayishimiye yaje guha umwanya Mohammed Chelly. Ku munota wa 87 Ishimwe Fiston yasimbuye Tambwe Gloire.

Ubwo bari bamaze kongeraho iminota itanu y'inyongera, umukino wahagaze iminota 6 kubera rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman wagize ikibazo cy'imvune y'urutugu ndetse nta mukinnyi wamusimbuye kuko byari byarangiye. Umukino warangiye ari 1-0.

Umukino wo kwishyura uzabera muri Tanzania tariki ya 26 Nzeri 2025.

Dore 11 babanjemo ku mpande zombi

Rayon Sports

Pavelh Ndzila
Serumogo Ali (C)
Nshimimana Fabrice
Nshimiyimana Emmanuel Kabange
Rushema Chris
Niyonzima Oliveir Seif
Ndayishimiye Richard
Tambwe Gloire
Adama Bagayogo
Habimana Yves
Ndikumana Asman

Singida Black Stars

Amas Obasogie
Ande Koffi
Morice Chukwu
Anthony Trabi
Nickson Kibabage
Khalid Habib
Khalid Aucho
Emmanuel Keyekeh
Clatous Chota Chama
Marouf Tchakei
Malanga Horso Muaku



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11899

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)