Umuraperi Nizeyimana Odo wamamaye nka Khalfan we n'umugore we w'umuhanzikazi Irumva Jeanne D'Arc uzwi nka Oxygen bavuze ko bisezeranyije.
Aba bombi bakaba bamaze amezi arenga atandatu babana nk'umugore n'umugabo.
Mu kiganiro bagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, babajijwe impamvu babana batarasenzeranye maze bavuga ko bisezeranyije igisigaye ari ukubyereka abantu.
Ati "twarasezeranye, twarisezeranyije hasigaye kubyereka abantu. "
Oxygen yavuze ko bafashe umwanzuro bakambara neza nk'abakoze ubukwe maze bajya ahantu mu busitani kwifotoza aho ngo ni ho Khalfan yamuhereye amasezerano abaho n'atabaho.
Khalfan yagize ati "twasanze Adam na Eva ikintu baturushije ari kimwe, kuba nta gatanya bahanye, turabanza dukora ubushakashatsi ngo tumenye impamvu batayihanye, dusanga ibintu barabigiyemo mbere."
"Turavuga ngo reka tubakopere aka kantu tubanze tubigemo wenda abandi tuzabatumire mu birori ariko twe inka yarariwe kera."
Bemeza ko isezerano ari irya babiri. Mu byo biyemeje ni ukuvugisha ukuri ubuzima bwabo bwose no kudahemukirana.
Aba bombi bakoraga ikiganiro ubona bishimye bari mu rukundo, Khalfan yageze aho asoma umugore we ku kiganza maze ahita agira ati "shahu agira iminwa myiza, ihora ikonje wagira ngo aba ayikuye muri frigo."
Uko bahuye, Khalfan yavuze ko yamubonye bwa mbere atari we agiye kureba kuko yari agiye kureba undi musore w'inshuti ye aho uyu mukobwa yari ari gufatira amashusho y'indirimbo ye.