Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko nubwo abakunzi ba APR FC bafite ubwoba bwa Pyramids ariko si ubwa mbere yaba ikuyemo ikipe y'igihangange kandi n'ubu yizeye ko bizaba.
APR FC izahura na Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League, umukino ubanza uzabera i Kigali tariki ya 1 Ukwakira ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 5 Ukwakira.
Ni ikipe yateye ubwoba abakunzi ba APR FC bitewe n'uko mu myaka ibiri iheruka ari yo yayikuyemo, ubu hiyongeryeho no kuba ari yo yatwaye Champions Lague iheruka.
Mu kiganiro cy'umwihariko yahaye Ikinyamakuru ISIMBI, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko abakunzi ba APR FC badakwiye guhangayika cyane kuko si ubwa mbere baba bakuyemo ikipe y'igihangange.
Ati "Abafana bafite ubwoba kuko Pyramids FC yatwaye Champions League ariko icyo twe tureba ni mu kibuga, si ubwa mbere APR yaba ikuyemo ikipe y'igihangange turizera ko amateka ashobora kwisubiramo tukayisezerera."
Muri 2004 APR FC yasezereye Zamalek yo mu Misiri iyitsindiye i Kigali 4-1 biba ibitego 6-4 mu mikino yombi.