Ndishimye cyane - Fall Ngagne wa Rayon Sports akigera i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, nibwo abakinnyi babiri ba Rayon Sports bakomoka muri Senegal, Fall Ngagne na Youssou Diagne bageze mu Rwanda, ni nyuma y'igihe baragoranye.

Ubwo bari bakigera ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, babajijwe ubutumwa bagenera abakunzi ba Rayon Sports, Fall Ngagne yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda.

Ati "Ndagarutse. Ndishimye cyane."

Aba bakinnyi nubwo Fall Ngagne we yari afite imvune atarakira neza gusa we na Youssou Diagne ntabwo bigeze bagaragara mu bikorwa bya Rayon Sports kuva yatangira kwitegura umwaka w'imikino wa 2025-26.

Impamvu nta yindi ni uko bavugaga ko hari amafaranga bishyuza Rayon Sports yanze kubaha.

Nyuma y'ibiganiro birebire amakuru avuga ko hari ayo bahawe na bo bemera kugaruka mu kazi.

Bageze mu Rwanda mu gihe habura iminsi 12 gusa kugira shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26 itangire.

Youssou Diagne na Fall Ngagne bageze mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11745

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)