Umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyiri Radio&TV1, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko ikipe ya Rayon Sports ikunda ifoto imeze nka 'Slay Queen' kandi akantu gato kabaye igakabiriza cyane.
Ni nyuma y'umukino wa gicuti baraye batsinzemo Vipers FC ibitego 4-1.
Mu kiganiro Rirarashe cyo kuri uyu wa Kabiri, KNC yavuze ko iyi kipe ikunda ifoto ayigereranya n'umukobwa wa 'Slay Queen'.
Ati "Erega Rayon Sports imeze nka Slay Queen ikunda amafoto kubi, ni yo bakina n'umurenge wenda wa Kimineta bahita bavuga ngo iyi kipe irajya mu gikombe cy'Isi."
Mutabaruka bakorana yamubwiye ko ikipe imeze neza ifite rutahizamu w'umurundi (Asman Ndimumana) uzi gutsinda cyane ko yaraye atsinze ibitego bibiri, KNC yamubwiye ko na we ari nka Bing Bello iyi kipe yarekuye.
Ati "Ibitego by'uriya murundi ni nk'ibya Bing Bello, uzi indirimbo zaririmbiwe Bing Bello? Uyu murundi ashobora kuzongera kubona igitego, icyitwa igitego Yezu agarutse."
Mutabaruka yahise amuvugiramo ati "Muri Rayon se harimo umuntu uzamuroga ibirenge"
KNC yahise avuga ati " Erega biriya bitego nabyo ni ibigurano."
Yavuze ko iyi kipe itari ikwiriye kwikomanga ku gatuza ngo yumve ko ari ikipe ikomeye kuko yatsinze Vipers FC, yabahaye ubutumwa ko azabatsinda mu mukino bazahura wa shampiyona.