Nk'uko byatangajwe n'ibitangazamakuru bitandukanye, uru rubanza rwaciwe n'urukiko rwo mu Ntara ya Qom, rushingiye ku gitaramo Ahmadi yakoze mu mpera za 2024 kigashyirwa kuri YouTube, aho yari yagaragaye aririmba atambaye hijab, umwambaro wambarwa n'abagore muri Iran.
Uyu muhanzi yari kumwe n'abandi barimo ucuranga piano, undi ukoresha gitari, n'abandi bose bambaye imyambaro yirabura. Uyu muhanzi yari yambaye mu buryo bunyuranyije n'umuco wa Iran ndetse yisize ibirungo mu maso no ku minwa.
Yakoze ibi mu gihe Abanya-Iran n'igitsina gore batemerewe kwitwara uko ndetse baba basabwa kwambara bikwije.
Iki gitaramo cyarebwe n'abarenga miliyoni eshatu ku muyoboro wa YouTube w'uyu muhanzi no ku zindi mbuga.
Nyuma yacyo Tahmineh Monzavi, ufata amashusho uyu muhanzi, yagize ati 'Twahawe igihano cyo kumara imyaka ibiri tudakora ibijyanye n'ubuhanzi ndetse ntitwemerewe gusohoka igihugu, n'ibiboko 74 buri wese.'
Abayobozi ba Iran bavuga ko ibyo yakoze binyuranyije n'amategeko agenga imyitwarire n'iyubahirizwa ry'imyambarire y'abagore muri icyo gihugu n'ay'iy'idini.
Iki gitaramo cyakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse gikurikirwa n'abantu benshi, bituma kiba kimwe mu bikorwa by'ubuhanzi byakuruye impaka zikomeye muri Iran no hanze yayo, cyane cyane kubera amategeko akakaye igihugu gifite ku bagore n'abahanzi.