RIB yasobanuye uko Marchal Ujeku yanyanganyije abantu ibibanza bya miliyoni 144 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ku wa 19 Kamena 2026, ubwo kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, uru rwego rwashyikirizaga abantu telefone 140 zifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 40 Frw bibiwe hirya no hino mu gihugu.

Muri iki gikorwa RIB yerekanye abantu batatu bakekwaho ubwo bujura ndetse n'abandi umunani bakuriranyweho ibyaha by'ubwicanyi bakoreye mu Mirenge itandatu yo muri aka karere.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry, yavuze ku bindi byaha bikomeje kwiyongera mu Rwanda birimo ubwambuzi bushukana aho yatanze urugero ku kirego cya Ujekuvuka Emmanuel Marchal akaba nyiri 'Marchal Real Estate'.

Yavuze ko kuva bata muri yombi uyu mugabo, bamaze kwakira ibirego bigera muri birindwi by'abantu yanyanganyije ku bijyanye no kugurisha ubutaka mu Karere ka Bugesera.

Ati 'Tumaze kwakira ibirego bigera kuri birindwi bya Ujekuvuka, aho aregwa ubutaka bufite agaciro ka miliyoni 144 Frw.'

Yavuze ko kubera ko uyu mugabo yari afite ikigo gihuza abantu bacuruza n'abagura ibibanza, yabyifashishije akazajya agurisha ibibanza bitari ibye, hagera igihe cyo guhererakanya ibyangombwa ku mutungo, bikarangira atabitanze.

Dr. Murangira yasabye abantu ko mbere yo kugura ibibanza cyangwa imitungo itimukanwa bakwiriye kuzajya bagira amakenga, bakabanza kumenya niba uwo bagiye kwishyura ari nyir'ubutaka cyangwa ari umukomisoyeneri.

Ati 'Ukwiriye kumenya cyangwa gushishoza niba amafaranga uri bwishyure ku butaka ukwiriye kuyaha umukomisiyoneri cyangwa nyir'ubutaka kubera ko hajemo ibibazo hagati yabo niwowe ubihomberamo.'

Yaburiye abantu bakomeje kwishora mu byaha byo kugurisha imitungo itari iyabo ko bazajya bakurikiranwa n'amategeko.

Ati 'Umuntu wese uzihisha muri uwo mutaka w'ubukomisiyoneri akagurisha ikintu kitari icye azakurikiranwa n'amategeko. Ntabwo turwanya ibintu by'ubukomisiyoneri, iyo yakoze ibyo ashinzwe byo guhuza ushaka imari na nyir'imari, nyuma agahabwa umugabane we aho nta kibazo, gusa iyo yatangiye kubyiyitirira, akagurisha ibitari ibye arafatwa.

Marchal Ujeku yatawe muri yombi ku wa 20 Gicurasi 2026.

Yatawe muri yombi akurikanyweho ibyaha bitatu birimo ubuhemu, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.

Uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

Ni mu gihe uhamijwe icyaha cy'ubuhemu ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu itari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry, yasobanuye ko hamaze kwakirwa ibirego birindwi bireba Marchal Ujeku
Marchal Ujeku yari afite sosiyete icuruza ibibanza. RIB isobanura ko ubucuruzi bwe yabukoze mu buryo butanyuze mu mucyo ari nabyo byamuviriyemo gufungwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yasobanuye-uko-marchal-ujeku-yanyanganyije-abantu-ibibanza-bya-miliyoni-144

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)