Shaddyboo yaraye asambanyijwe ku gahato #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbabazo Chadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yaraye asambanyijwe ku gahato na Yugi Umukaraza wari wagiye kumusura.

Mu butumwa uyu mubyeyi w'abana babiri yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze yaraye ahohotewe bikomeye cyane.

Yavuze ko Yugi yaje iwe azi ko aje gushaka uko bakwiyunga, ariko birangira ahohotewe.

Ati "Ejo ni joro nagize ikibazo gikomeye cyane. Umuntu nari nsanzwe nzi kuva kera yaje mu rugo rwanjye. Natekereje ko yari aje gushaka uko twiyunga, ariko nahuye n'ihohoterwa.'

'Ndahamagarira inzego zibishinzwe mu Rwanda gukurikirana iki kibazo no gutuma ukuri kujya ahagaragara. Nta muntu ukwiye kubaho afite ubwoba, kandi buri wese akwiye guhabwa umwanya wo kumvwa mu cyubahiro no mu bwubahane. Ubutabera ni ingenzi. Ukuri ni ingenzi. Agaciro k'umuntu ni ingenzi. Ndabinginga, mumfashe."

Yavuze ko adashobora gusohoka mu nzu kubera iki kibazo yahuye nacyo.

Ati "Muri iki gihe sinshobora gusohoka hanze kubera ikibazo nahuye nacyo. Byambereye ibintu bikomeye cyane, kandi nkeneye ubufasha bwanyu.'

Shaddyboo akaba yabwiye igihe ko Yugi yagiye kumusura yitwaje inzoza, akamusindisha mu gitindo agasanga baryamanye kandi yambaye ubusa.

Ikirushijeho ngo ni uko yari mu kwezi k'umugore ashobora kuba yasama, yabimubwiye undi ahita ahava agenda yiruka.

Shaddyboo amaze iminsi agaragaza ko arimo kurwana no gukiruka ibikomere by'ahahise he hamusigiye, aho arimo no kurwana n'intambara yo guhindura amazina kugira ngo nayo asigare ahahise.

Shaddyboo yavuze ko yaraye asambanyijwe ku gahato na Yugi
Yugi ushinjwa na Shaddyboo kumuhohotera



Source : http://isimbi.rw/shaddyboo-yaraye-asambanyijwe-ku-gahato.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)