Gusoza aya mahugurwa byabaye ku wa 23 Kamena 2026, bibera mu Kigo cy'Amahugurwa ya gisirikare i Nasho, mu Karere ka Kirehe.
Aya mahugurwa yamaze amezi ane yibanze ku gutyaza ingabo ngo zihore ziteguye, bongererwa ubumenyi mu kuyobora no gukurikirana imyitwarire y'abasirikare, no kunoza amayeri y'ibikorwa njyarugamba.
Gen Gen Mubarakh Muganga yashimiye abarangije aya mahugurwa anabagezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame, Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda.
Muri ubwo butumwa, Perezida Kagame, yashimye akazi gakomeje gukorwa na RDF n'izindi nzego z'umutekano, anashimira by'umwihariko abasirikare barangije aya mahugurwa uyu munsi.
Yabibukije ko amahugurwa ahoraho ari yo nkingi y'ingenzi ituma RDF ikomeza gukora kinyamwuga.
Gen Mubarakh Muganga yashimangiye ko amahugurwa y'urwego rwisumbuye ku ngabo zirwanira ku butaka afite uruhare rukomeye mu gutegura abasirikare kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo no guhangana n'ibibazo bishya by'umutekano bishobora kuvuka mu buryo bunoze.
Yanagaragaje ko uretse ubumenyi n'ubuhanga bwa tekiniki n'amayeri ya gisirikare, aya mahugurwa yanabatoje indangagaciro z'ingenzi zirimo imyitwarire ya gisirikare, ubunyamwuga ndetse no gukora inshingano zabo mu bunyangamugayo, byose bikajyana no kubahiriza amahame agenga RDF.
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yasabye abasirikare gukoresha neza ubumenyi bushya bungutse mu bikorwa bya gisirikare no gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza n'ikinyabupfura, mu rwego rwo kurushaho gusohoza neza inshingano zabo za buri munsi.