Ibirayi byatangiye gucuruzwa hakoreshejwe 'Application' yihariye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni uburyo bwatangajwe n'ikigo cyitwa Mulika Firms mu mpera z'umwaka ushize.

Icyo kigo kiri mu byatewe inkunga n'umushinga w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) binyuze mu mushinga wacyo witwa CDAT ugamije guteza imbere ubuhinzi bucuruza.

Hifashishwa porogaramu ya mudasobwa cyangwa telefoni (application) yitwa Mulika App.

Umukozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Mulika Firms, Byiringiro Saad yasobanuye ko bashakaga gukemura ikibazo cy'abahinzi bavunika cyane mu guhinga ariko umusaruro ku isoko ukagurwa kuri make kandi gera ku baguzi uhenze.

Ati 'Hari abitwa abamamyi baza kurangura ibirayi by'abahinzi kandi babigura ibito bivanze n'ibinini ku mafaranga make. Iyo bageze ku isoko barabivangura bakazamura igiciro cyabyo kandi ibinini bikagura menshi uwabihinze yahawe angana.'

Usuye iryo nkoranabuhanga, kuri uyu wa 19 Kamena 2026, bagaragazaho ko igiciro cy'ingeri ya mbere y'ibirayi bya Kinigi ikilo kiri kurangura 706 Frw mu gihe ingeri ya kabiri ari 597 Frw ariko hariho n'andi moko ariko muri yose ibyo ni byo bigura menshi.

Ni mu gije i Kigali hamwe ikilo cya Kinigi kigeze mu 1100 Frw nyamara mu micururize ubundi bavuga ko igiciro cy'igicuruzwa kiba kigomba gufatwaho inyungu itarenze 30% y'ayo cyaranguwe.

Ikindi ni uko ibirayi bya Kinigi by'ingeri ya mbere bikunze gukoreshwa mu tubari ku isoko bigira amafaranga menshi kandi ba bamamyi baba bakiguze ku giciro kimwe n'ibitoya.

Byiringiro ati 'Dufite itsinda rihora ku isoko rireba uko igiciro gihagaze kugira ngo hatagira uhenda abahinzi. Icyo giciro ni cyo birangurwaho noneho abagurira kuri Mulika App bakongeraho amafaranga make ya serivisi zirimo kubibagezaho ariko abarirwa mu 8% arenga ku yo abahinzi babitangiraho.'

Iryo guriro ryegera abahinga ibirayi bagatangira gukorana noneho bakajya bafata amafoto yabyo n'ibindi bibiranga bigashyirwa muri iyo nkoranabuhanga.

Umuguzi uyisuye agahitamo kugura hari amakuru make asabwa kuzuza harimo n'uburyo bwo kwishyura noneho agahitamo uburyo ibyo yaguze bimugeraho nko kubimushyirira cyangwa kujya kubifatira ku makusanyirizo abahinzi baba babishyizeho.

Kuri ayo makusanyirizo haba hari imashini zibivanguramo ingeri enye ku buryo umuguzi ahabwa ibyo yahisemo ariko amafaranga yakirwa n'icyo kigo kikayaha abahinzi.

Gusa abahinzi cyangwa amakoperative bakorana na bo baba bafite konti kuri iyo nkoranabuhanga ibafasha gukurikirana ibibereho ndetse banayifashisha baka inguzanyo bitewe n'uko bacuruzaho.

Kugeza ubu, Mulika App imaze gucururizwaho toni 420 zifite agaciro ka miliyoni 232 Frw kandi buri munsi isurwa n'abarenga 1100 barimo abagura n'abagurisha ariko ifite intego yo kuba isoko rigari ricuruza n'ibindi ikava mu turere umunani icuruzamo ubu ikagera ahandi harimo no mu Karere.

Imaze guha akazi abantu 45 kandi amafaranga arenga miliyoni yahawe na CDAT 101 Frw ni yo yayifashije kubaka iyo nkoranabuhanga neza, ihugura abahinzi barenga 6000 bamwe bahabwa telefoni ngo bisange muri iryo koranabuhanga banahabwa imashini zivangura ibirayi n'iminzani yemewe.

Mulika Firms gukoresha ikoranabuhanga ryayo byongereye 18% ku nyungu abahinzi babona mu birayi ndetse bifasha abaguzi kuzigama 9% ku giciro baguragaho ibirayi.

Maniraho Augustin uhinga ibirayi i Musanze yavuze ko kuva yatangira gukorana na Mulika Firms amafaranga akura mu buhinzi yiyongereye ava ku bihumbi 600 Frw ku gihembwe agera kuri bihumbi 800 Frw, abasha kugura inka n'intama anavugurura inzu mu gihe cy'amezi ane gusa.

Ibi birayi bya Kinigi bishyirwa ku isoko byavanguwe bityo abahinzi ntibahendwe
Abahinzi bakorana na Milika Firms bashakira amakuru yose mu ikoranabuhanga
Iyi mashinini ivangura ibirayi bitewe n'ingeri zabyo
Maniraho Augustin uhinga ibirayi i Musanze yavuze ko kuva yatangira gukorana na Mulika Firms amafaranga akura mu buhinzi yiyongereye
Umukozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Mulika Firms, Byiringiro Saad yasobanuye ko bashaka gukemura ikibazo cy'abahinzi bavunika cyane mu guhinga ariko umusaruro ku isoko ukagurwa kuri make



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-bwo-guhaha-ibirayi-ku-giciro-gisa-n-icyo-abahinzi-babitangiraho-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)