Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije ubujurire bwatanzwe na Uworizagwira Florient uzwi nka Yampano, utarishimiye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse kumufunga by'agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho.
Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 23 Kamena 2026, umunyamategeko wa Yampano yabwiye urukiko ko umukiriya we atemera umwanzuro wafashwe mbere, asaba ko wafatwa ukundi hashingiwe ku mpamvu zitandukanye.
Yavuze ko ku byaha bitatu akekwaho birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa ndetse no kwangiza ikintu cy'undi, Yampano yabisabiye imbabazi.
Yanagaragaje ko yari yaratangiye gahunda yo kwivuza ikibazo cyo kunywa urumogi mu Bitaro bya CARAES Ndera, aho ngo hari impinduka nziza zari zatangiye kugaragara.
Uruhande rw'uregwa rwanashingiye ku mbabazi zatanzwe na Uwineza Diane, uvugwaho kuba yarakorewe bimwe muri ibyo byaha, ruvuga ko byakagombye kwitabwaho mu isuzuma ry'urubanza.
Gusa Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko imbabazi zatanzwe n'uwahohotewe zidakuraho ibyaha, bityo ko zitagomba kugira ingaruka ku cyemezo cyafashwe.
Bwavuze kandi ko Urukiko rw'Ibanze rwabonye impamvu zikomeye zituma Yampano akekwaho ibyo byaha, busaba ko yakomeza gufungwa by'agateganyo kugeza igihe urubanza ruzatangirira kuburanishwa mu mizi.
Yampano na we yahawe ijambo, avuga ko igihe amaze muri gereza cyamwigishije byinshi kandi ko atazongera gukora ibyaha.
Yagarutse ku bibazo by'ihungabana yavuze ko byatewe n'amashusho y'urukozasoni yavanywe muri telefoni y'umuryango we n'abagizi ba nabi, ibintu yavuze ko byagize uruhare mu makimbirane yaje kuvuka hagati yabo.
Yasabye urukiko kumuha amahirwe yo kuburana ari hanze, yizeza ko azubahiriza amabwiriza yose yashyirwaho.
Urukiko rwatangaje ko ruzasoma icyemezo cyarwo ku wa 26 Kamena 2026 saa munani.
Source : http://isimbi.rw/yampano-yatakambiye-urukiko-asaba-kurekurwa-by-agateganyo.html