Umugabo wa Zari Hassan, Shakib Lutaaya Cham ukomoka muri Uganda, yavuze uko bwa mbere yahuye n'umugore we n'uko byaje kubageza mu rukundo.
Yabivugiye mu kiganiro 3 Truths No Lies, yavuze ko umunsi wa mbere amubona hari mu Mujyi Kampala.
Ati 'Yari icyamamare kuva kera. Naramukurikiranaga nkiri muto. No muri Uganda hari igihe nabonye imodoka ye inyura mu mujyi, ndamureba ndamupepera gusa.'
Yavuze ko nyuma y'imyaka yongeye kumubona muri Afurika y'Epfo kuko ari ho yari yarimukiye, noneho yaramukurikiye kugeza amusuhuje. Ati 'Nabonye imodoka ye ndamukurikira kugeza ku isoko, ari kumwe n'umwe mu bahungu be. Naramwegereye ndamubwira nti: 'nari nje kukuramutsa gusa'.'
Yavuze ko icyo gihe Zari yari umugore wa Diamond, nyuma y'uko atandukanye na Diamond baje kongera guhura, baba inshuti kugeza ubushuti bwa bo buvuyemo urukundo kugeza banabanye.