Niba umugore wawe yagukubise ntiwihanire - Dr. Murangira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ku wa 19 Kamena 2026, ubwo kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, uru rwego rwashyikirizaga abantu telefone 140 zifite agaciro k'ari hejuru ya miliyoni 40 Frw bibiwe hirya no hino mu gihugu.

Muri iki gikorwa RIB yerekanye abantu batatu bakekwaho ubwo bujura ndetse n'abandi umunani bakuriranyweho ibyaha by'ubwicanyi bikekwa ko bakoreye mu mirenge itandatu yo muri aka Karere.

Dr. Murangira yavuze ko abo bantu bikekwa ko bakoze ibyo ibyaha mu ntangiriro za 2026 ndetse ko bikekwa ko babikoze biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo amakimbirane yo mu miryango, imitungo, gufuha hagati y'abashakashanye ndetse n'ubusinzi.

Yagaragaje ko ubwo burakari bukunze guterwa n'amakimbirane yo mu miryango, ahanini aba amaze igihe hagati y'abashakanye bikarangira umwe yishe mugenzi we.

Yagaragaje ko impamvu ari abagabo batawe muri yombi kubera ibyaha by'ubwicanyi ari ukubera ko bajya bagirana ibibazo n'abo bashakanye birimo nko gukorerwa ihohoterwa, bakihorera bikaba byavamo kwica uwo bashakanye.

Yavuze ko hari n'ibindi bishobora gutuma amakimbirane mu miryango yiyongera harimo ko bashobora gupfa imitungo ndetse n'ibindi, gusa avuga ko iyo bagiranye ibibazo bimeze uko, baba bakwiriye kwegera inzego z'umutekano zibishinzwe, zikabafasha.

Ati 'Uwahahotewe uwo ari we wese afite uburenganzira bwo kujya gutanga ikirego muri Isange One Stop Center cyangwa Sitasiyo ya RIB imwegereye, abe umugabo cyangwa umugore.'

Yavuze ko abantu bakwiriye guhindura imyumvire y'uko umugabo wakubiswe n'umugore aba asuzuguritse, ko umugabo wakubiswe n'umugore we ntamusubize aba akoze igikorwa cy'ubugabo.

Ati 'Niba umugore wawe yagukubise, ukifata ntiwihanire, ntabwo ari igikorwa cy'ubugwari ahubwo ni igikorwa cy'ubugabo kuko uba wabashije kudakoreshwa n'uburakari. Ntabwo kuba umugabo ari ukwihorera, ahubwo kuba umugabo ni ukumenya uburyo witwaramo mu bihe bigoye, uburakari wari ufite ukabuyobora ntibukuyobore, ikibazo ukabasha kugisohokamo neza.'

Yibukije abantu ko inzego z'ubutabera mu Rwanda zibereyeho kurenganura uwagiriwe nabi ndetse ko bakirana yombi buri Munyarwanda ubagannye.

Ati 'Ntabwo iyo uje gutanga ikirego tureba ngo uri umugabo cyangwa uri umugore.'

Ingingo ya 107 y'itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abantu kutihorera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/niba-umugore-wawe-yagukubise-ntiwihanire-dr-murangira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)