Nyamasheke: Urubyiruko rwatangije ikigo cy'ikoranabuhanga cy'arenga miliyoni 80 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2024 ni bwo abasore batatu n'umukobwa umwe bose bo mu Karere ka Nyamasheke bahuje imbaraga batangiza ikigo gitanga serivisi zitandukanye z'ikoranabuhanga nyuma yo kubona ko abaturage ba Nyamasheke, Rusizi na Karongi bagikora ingendo ndende bajya gushakira izi serivisi mu mujyi wa Kigali.

Kwizera Honore w'imyaka 24 uri mu bashinze ikigo One & Only designer Ltd gikorera mu i Tyazo mu Karere ka Nyamasheke, mu kiganiro na IGIHE yavuze icyatumye iki kigo bakijyana i Nyamasheke ari uko babonaga abaturage ba Karongi, Nyamasheke na Rusizi izi serivisi bajya kuzishakira mu mujyi wa Kigali.

Ati 'Umuturage wo muri utu turere yakeneraga kwandika ku mwenda, ku ikaramu, gukoresha ifoto nini, icyapa cyamamaza akajya i Kigali, duhitamo kubibegereza'.

Iki kigo kivuga ko uretse urugendo rurerure aba baturage bakoraga, ahandi kikibona icyuho ari mu ruganda rwa sinema ari na byo byatumye kiha intego ko mu myaka iri imbere kizatangira gukora filimi ziri ku rwego mpuzamahanga.

Ati 'Mu ruganda rwa filime zikorerwa mu Rwanda harimo icyuho kuko iyo ubirebye ubona byose bisa. Ikibazo kiri mu bakinankuru no mu bayobora ikorwa rya filime. Mu bituraje ishinga harimo no gukosora ayo makosa akorwa mu ruganda rwa sinema'.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye ku karere kuba urubyiruko rwishyira hamwe rugatangiza ikigo cyorohereza abaturage kubona serivisi z'ikoranabuhanga.

Ati 'Mbere iri koranabuhanga ryo gutunganya amafoto, kwandika ku myenda, gukora ibyapa n'ibindi Abanyarwanda babikeneraga bajyaga kubikorera muri Uganda, bigera aho biza I Kigali none ubu natwe turabifite mu i Tyazo. Amafaranga yajyaga i Kigali yose asigara hano imbere mu karere'.

Visi Meya yavuze ko kuba iki kigo cy'ikoranabuhanga cyorohereje abaturage.

Ati 'Mbere wakeneraga gukoresha ifoto ukajya i Kigali, mbere yaho hari n'abajyaga Uganda, ariko ubu bayigukorera mu i Tyazo udatanze amatike. Ni ibintu rero dushima cyane kuko ni iterambere ry'igihugu muri rusange ni iterambere ry'Akarere ka Nyamasheke by'umwihariko'.

Ikigo One&Only Designer Ltd nyuma y'umwaka umwe gitangiye gikoresha kimaze guha akazi abakozi 9 bahoraho utabariyemo abagishinze, gitekanya ko mu myaka itanu iri imbere kizaba gikoresha abakozi 1000 biganjemo urubyiruko.

Mu karere ka Nyamasheke urubyiruko rwatangije Ikigo cy'ikoranabuhanga cya miliyoni 80 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-urubyiruko-rwatangije-ikigo-cy-ikoranabuhanga-cy-arenga-miliyoni-80

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)