Iyi hoteli iri ku mwigimbakirwa muri metero nke uvuye mu mujyi wa Karongi, ikaba imwe mu zubatswe kera muri ako gace yashyizeho igabanyirizwa rya 20% ku miryango mishya yifuza kuhakorera ukwezi kwa buki n'abandi bashaka kuhizihiriza isabukuru y'amavuko.
Umuyobozi wa Bethany Investment Group ifite hoteli eshanu mu bice bitandukanye by'u Rwanda, Ntwali Janvier ko byakozwe mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo muri Karongi.
Ati 'Twashyizeho igabanyirizwa rya 20% ku baje mu kwezi kwa buki no kwizihiza isabukuru y'amavuko. Byose biri mu mujyo wo gukundisha abantu ubukerarugendo by'umwihariko muri Karongi.'
Ntwali Janvier yongeyeho ko Karongi ifite umwihariko wo kuba ari ahantu hatuje, hakaba ibirwa byinshi byiza uba witegeye mu kiyaga cya Kivu.
Ati'Dufite ubwato butwara ba mukerarugendo aho tubatembereza ibyiza nyaburanga bibarizwa mu kiyaga cya Kivu, nko ku karwa ka Napoléon, akarwa k'Amahoro. Abantu bashobora kuza kureba uburyo ibijyanye n'uburobyi bikorwa mu masaha y'ijoro muri Karongi (Night fishing).'
Bethany Hotel itanga serivisi zitandukanye za hoteli zirimo kwakira inama, ibirori, amacumbi, restaurant iteka indyo z'ubwoko bitandukanye n'ibindi.
Ati 'Nko mu karere ka Karongi hari restaurant yo hafi y'amazi ikurura abanyamahanga mu buryo bwiza na Coffe Shop. Hari serivisi zindi tugira nka salle zakira inama zitandukanye, ubukwe, amasabukuru n'ibindi.'
Bethany Hotel Karongi ni imwe mu mahoteli yashinzwe bwa mbere mu yahoze ari Kibuye mu myaka ya 1980. Kugeza ubu iracyari mu zikomeye zibarizwa muri ako karere kazwiho ubukerarugendo.
Ku bindi bisobanuro: Email Bethany Hotel karongi: [email protected]
0784957945/ 0784007292 /0788306517










