Ibiciro bihanitse muri 'cantine' zo mu magororero bigiye kuvugutirwa umuti - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe tariki 6 Nzeli 2025, ubwo Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Mupenzi, yari yasuye Igororero rya Rusizi, akaganira n'abagororwa ndetse n'abafite ababo muri iryo gororero.

Abafite ababo mu magororero bagaragaje ko 'cantine' zo mu magororero zigurisha ibicuruzwa ku biciro bihanitse kandi batemerewe kubigura hanze ngo babyinjize mu magororero.

Umwe mu bafite ababo bari kugororerwa mu igororero rya Rusizi yavuze ko cantine yo mu igororero ifata irindazi rya 100 Frw ikaba ari ryo igurusha 200 Frw naho igisheke cya 200 Frw ikakigurisha 800 Frw.

Ati 'Igisheke kigurishwa amafaranga 800 Frw hano, ku isoko kigura 200 Frw namwe nimwumve iryo tandukaniro ririmo. Mwadufasha imbuto zikajya ziba nyinshi kugira ngo buri muntu wese naza guhaha abone icyo ahaha'.

Umuvugizi wa RCS, CSP Sengabobo Hellary Emmanuel, yavuze ko cantine yo mu Igorero ihabwa umushoramari uba waratsindiye isoko kandi ko uwo mushoramari ahabwa inshingano yo kugurisha ku biciro nk'ibyo hanze y'igororero.

Ati 'Mu nshingano dushinzwe ni ugushyira umuturage ku isonga. Hano haba hari cantine iyoborwa n'umucuruzi ku giti cye, inshingano dufite ni ugukora igenzura ku biciro kuko amasezerano dufitanye aba avuga ngo agomba kugurisha ibicuruzwa nk'uko ku isoko ry'akarere. Niba atariko bimeze turabikurikirana birahinduka'.

Igororero rya Rusizi rigorerwamo abagabo barenga 3400 biganjemo abo mu Karere ka Rusizi n'abo mu Karere ka Nyamasheke.

RCS igiye gukemura ikibazo cy'ibiciro bihanitse muri kantine zo mu magororero
Umuvugizi wa RCS wa CSP Sengabo yavuze ko bavuze ko bagiye gushakira umuti ikibazo cy'abazamura ibiciro muri kantine z'amagororero



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiciro-bihanitse-muri-cantine-zo-mu-magorero-bigiye-kuvugutirwa-umuti

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)