APR FC nta mikino ifite! Ibya Richmond Lamptey n'ikipe yo muri Libya yahereye he? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC ntabwo ikozwa ibyo kurekura umukinnyi wa yo, Richmond Lamptey mu gihe ikipe yo muri Libya imwifuza itarishyura.

Tariki ya 29 Kanama 2025 nibwo haje inkuru y'uko Umunya-Ghana ukinira APR FC, Richmond Lamptey atakijyanye n'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu muri CECAFA irimo ibera muri Tanzania kuko yamaze kumvikana na El Etihad Almesrati yo muri Libya.

Mu buryo butunguranye Lamptey yajyanye na APR FC muri Tanzania benshi bavuga ko bishobora kuba byari ibihuha.

ISIMBI yamenye amakuru ko ibiganiro hagati ya APR FC na El Etihad Almesrati byabayeho ndetse bumvikana ibihumbi 50 by'amadorali.

Impamvu yajyanye na APR FC muri Tanzania ni uko iyi kipe yanze kumurekura El Etihad Almesrati itarishyura, yategereje ko bishyura ubundi bakabona kumurekura.

Lamptey nubwo yajyanye na APR muri Tanzania ariko ashobora kudakina CECAFA Kagame Cup ahubwo azaba ategereje ko ibye birangira cyane ko isoko ryo muri Libya rizafungwa tariki ya 24 Ukwakira 2024.

Richmond Lamptey ari mu muryango usohoka muri APR FC



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11759

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)