Abakekwa bafatiwe mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali, hagati ya 23 na 25 Nzeri 2025, biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.
Umusore w'imyaka 20, yafatanywe udupfunyika 402, mu gihe uw'imyaka 28 wari ushinzwe gushakira abakiliya b'urumogi undi mukobwa w'imyaka 25 ufite ububiko bw'urumogi, polisi ikaba yamusanganye udupfunyika 851.
Uyu mukobwa akimara gufatwa yatangaje ko urumogi acuruza aruhabwa n'umuvandimwe we ukorera mu Karere ka Gicumbi na we akaruha ujya kurucuruza i Nyamirambo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP, Wellars Gahonzire yabwiye IGIHE ko abafashwe uko ari batatu n'urumogi bafatanwe byashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB ngo bakurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Yashimiye abaturage batangira amakuru ku gihe abacuruza ibiyobyabwenge bagafatwa urumogi rutarakwirakwira mu baturage.
Ati 'Abantu bose bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge basabwa kubireka kuko inzego z'umutekano zifatanyije n'abaturage zarabahagurukiye, amayeri yose bakoresha yaramenyekanye. Nibabireke bashake ibindi byo gukora kuko ibiyobyabwenge uretse kugukenya ntibyagukiza.'
Yashimangiye ko Polisi y'u Rwanda itazihanganira umuntu wese 'uroga abaturage akabaha ibiyobyabwenge.'
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n'urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-batatu-bafatanywe-udupfunyika-1250-tw-urumogi