Hailemaliam Desaleign wayoboye Ethiopia yagaragaje ko afata Perezida Kagame nk'icyitegererezo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Nzeri 2025 ubwo hatangizwaga amasomo y'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (ASG).

Ni ishuri ryashibutse ku muryango African School of Governance Foundation washinzwe ku bitekerezo birimo ibya Perezida Paul Kagame, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia n'abandi bakuru b'ibihugu bya Afurika.

Iri shuri rishya rizatanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n'imiyoborere, hahugurwa urubyiruko rutandukanye kugira ngo rugire uruhare kuri ejo hazaza.

Hailemariam Desalegn yavuze ko Perezida Kagame ari icyitegererezo cye mu rugendo rwe rw'ubuyobozi no guharanira iterambere ry'umugabane wa Afurika.

Ati 'Mbere na mbere reka ntangire nshimira Perezida Paul Kagame nari mfite abo nigiraho mu kuba umuyobozi. Umwe muri bo ni Perezida Kagame ariko kandi undi ni uwo nasimbuye Minisitiri w'Intebe Meles Zenawi. Inkuru yanjye ishobora gufasha urubyiruko hano, ubwo bose bari mu nshingano nari Minisitiri w'Intebe wungirije ngakurikirana cyane ibyo bakora.'

Yakomeje ati 'Hari ibiganiro bitandukanye nagiye ngira amahirwe yo kugirana nabo, nk'igihe Perezida Kagame yazaga muri Addis bakagirana ibiganiro by'uburyo twateza imbere umugabane. Byari ibiganiro bikomeye, kandi ni bo bazajye igitekerezo cyo kuzana NEPAD kubera ibyo biganiro. Nzi ko Perezida Kagame yashaga ushobora gukomeza izo nshingano kuko bombi bari bakiri abayobozi byari bigoye gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ibyo biganiro kuri bo.'

Yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kugira imitekerereze yo guharanira iterambere kuko bifite ubushobozi bwo kubikora.

Ati 'Ubwo twahuraga tukaganira, nibutse ko hari ibiganiro bimaze igihe ndavuga nti dukwiye gutangira kubikora. Aho ni ho twatangiriye. Bimwe mu bihugu by'umwihariko ibyo muri Aziya nka Singapore, Koreya Y'Epfo, u Bushinwa byavuye mu bihugu bikennye bigera ku bihugu bifite ubukungu ariko twebwe nk'Abanyafurika twari beza kubarusha muri icyo gihe twagumye mu bukene. Ntekereza ko icy'ingenzi cyane ari ibitekerezo bizima bifite agaciro.'

Yavuze ko Afurika ifite ikibazo kijyanye n'imiyoborere myiza ariko ko hakenewe kubakwa ikiragano gishya gikora ibintu mu buryo buzima.

Ati 'Imitekerereze n'imyitwarire mizima n'imiyoborere ni ingenzi. Ariko kandi dufite ikibazo cy'imiyoborere kandi abana bacu n'urubyiruko rwacu ntabwo bakwiye gukomeza nk'uko twe twakoraga ibintu kandi tugomba gutangira ubu.'

Yakomeje ashimangira ko ari urugendo rutoroshya rusaba imbaraga mu guharanira gusigira umurage mwiza urubyiruko, anashimira Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye cyo kugira uruhare muri urwo rugendo.

Ati 'Uru ntabwo ari urugendo rw'igihe gito, turabyemeranya ko ari urugendo rw'uruhererekane rw'ikiragano ariko tugomba kubikomeza. Turashimira Perezida no ku mahirwe yampaye yo kuyobora uru rugendo kandi icyerekezo cyiza nakimwigiyeho.'

Ubwo yabazwaga ku mbogamizi ikomeye yahuye nayo nk'umuyobozi, Hailemariam Desalegn yagaragaje ko abari mu nzego z'ubuyobozi bagorwa n'ibintu byinshi ariko kuri we yagowe cyane no kuyobora abakada bakuru mu ishyaka.

Hailemaliam yagaragaje ko yigiye byinshi kuri Perezida Kagame
Hailemaliam Desaleign wayoboye Ethiopia yagaragaje ko afata Perezida Kagame nk'icyitegererezo
Hatangijwe amasomo mu ishuri rya Afurika ry'Imiyoborere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hailemaliam-desaleign-wayoboye-ethiopia-yagaragaje-ko-afata-perezida-kagame-nk

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)