Natacha Ndahiro yagaragaje ko uruganda rwa sinema nyarwanda rukigorwa no kubona ubushobozi buhagije kugira ngo rubashe gucuruza filime zarwo ku rwego mpuzamahanga.
Umukinnyi wa filime, Natacha Ndahiro yavuze ko nubwo uruganda rwa sinema nyarwanda rwifuza gutera ikirenge mu cy'uruganda rw'umuziki, rukizitirwa n'imbogamizi zirimo kubona ikiraro n'uburyo faranga iyo bigeze mu kwambutsa igihugu ibyo rukora.
Mu kiganiro na ISIMBI, Natacha yagize ati 'Ntabwo byoroshye kubera ko icya mbere ntiwapfa gukora filime icuruzwa hanze y'u Rwanda nta muntu uguhuza n'ayo masoko ufite, gusa natwe turifuza kwagura tukabigeza hanze y'igihugu nkuko n'abahanzi bacu bari kubikora.'
Natacha yakomeje ashimangira ko nubwo muri iki gihe filime yose ikozwe mu buryo bwiza igashyirwaho ubusobanuro bw'amagambo buri mu rurimi rw'icyongereza ishobora kugera kure ariko ko hakiri imbogamizi z'ubwiza n'ireme z'amafilime nyarwanda ari gukorwa kuri ubu ahanini bishingiye ku mikoro ashyirwamo.
Ati ' Filime yose ikozwe neza yacuruzwa mu muhanga ariko kugira ngo umuntu agere ku rwego rwo gukora filime ifite ubwiza bw'amashusho n'amajwi buri ku kigero byifuzwaho si ikintu gihubukirwa ahubwo kibanza kubakwa, kigashorwamo imari itubutse ari nabyo tukiri kubura.'
Uyu mukobwa yanateguje abafana be ko mu kwezi gutaha azashyira hanze ibindi bikorwa bishya bigomba kuzashyirwa kuri shene ye youtube.
Natacha ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, yinjiye muri sinema ahereye ku yitwa Natacha Series yatangiye kujya hanze mu 2022. Kuva icyo gihe Natacha Ndahiro wakundirwaga ikimero cye, yatangiye kwigarurira abakunzi ba sinema akora izindi filime nka 'Love is my sin', Masezerano 'Lover's Cage' n'izindi.
Source : http://isimbi.rw/natacha-ndahiro-yagaragaje-igituma-filime-nyarwanda-zitambuka-umupaka.html