Umujyi wa Huye usanzwe urimo ibindi bikorwaremezo bya siporo birimo Stade Mpuzamahanga ya Huye na Stade Kamena, gusa mu gihe cya vuba hariyongeraho ibindi bishya bizafasha abawutuye gukora siporo.
Aha harimo kuvugurura ikibuga cy'umupira w'amaguru cya Stade Byiza, kizaba kirimo n'ubwatsi buhangano [Tapis synthétique] bwakuwe muri Stade ya Huye iri gushyirwamo ubushya n'inzu irimo ibibuga bya Basketball na Volleyball.
Ibi bikorwaremezo biri mu Murenge wa Mbazi, bizaba bifite inzu n'amacumbi azajya afasha mu mwiherero w'amakipe igihe ari gutegura imikino.
Umuyobozi w'Ishuri Ryisumbuye rya Mutunda rifite ikipe y'abakobwa y'umupira w'amaguru yakirira kuri iki kibuga kigiye gutunganywa, Nkundineza Valens, avuga ko bizafasha abanyeshuri kuzamura impano, ariko mbere byari bigoye kuko hakundaga kurekamo amazi mu bihe by'imvura, mu zuba hakaba nk'ubutayu.
Ati 'Ni amahirwe tugize, abakinnyi bacu bajyaga bakinira mu byondo cyangwa ivumbi, ariko ubu bagiye gushyiramo 'tapis'. Imikinire igiye kugenda neza, dore ko no kugira ngo batwemerere kuhakinira byabaga bisaba gutakamba.'
Umushinga wo kubaka ibi bikorwaremezo uzanasiga iki kigo cyubakiwe icumbi ry'abanyeshuri 300, ibyo abona nk'indi ntambwe yo kwakira abakobwa benshi b'abanyempano.
Shumbusho Canisius utuye mu Murenge wa Mbazi, yabwiye IGIHE ko ibi bibuga bizatuma ababituriye bazamura urwego rw'imikinire, kandi n'ikipe y'Umurenge wabo ikarushaho kwitwara neza.
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko ibi bibuga biri kubakwa mu rwego rwo kurushaho korohereza abatuye mu bice by'umujyi kwidagadurira ahantu heza habahesha agaciro.
Ati 'Hariya havukiye ikipe y'abakobwa ya ES Mutunda, biduha igitekerezo cyo kuhavugurura ngo bakomeze gukuza impano zabo. Bo n'abandi bazabikorsha muri siporo zisanzwe tubitezeho byinshi mu gihe kiri imbere.'
Sebutege akomeza avuga ko uyu mushinga ugeze kuri 50% ubumbatiye ibikorwa bitatu, ari byo kubaka amacumbi y'abanyeshuri yamaze no kuzura, kuvugurura ikibuga cy'umupira no kubaka 'Gymnase' izajya ikinirwamo imikino y'amaboko.
Uyu uterwa inkunga na Association des Maires Francophones (AMF), uje usanga ibindi bikorwa by'amajyambere birimo umuhanda wa kaburimbo w'ibilometero bine, byose mu ntego yo kurimbisha umujyi wa Huye.






