Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili yamaze guhindurirwa inshingano muri iyi kipe aho ubu ari we ushinzwe itangazamakuru n'itumanaho muri Rayon Sports by'agateganyo.
Wasili usanzwe ari umuvugizi w'abafana b'iyi kipe akanakora ikiganiro 'Rayon Time', azakomeza kubifatanya n'izi nshingano.
Yahawe izi nshingano nyuma y'uko Ngabo Roben wari ushinzwe itangazamakuru n'itumanaho asezeye kuri izi nshingano tariki ya 10 Gashyantare 2026, ubuyobozi bw'iyi kipe bukaba bwarashyizeho Wasili nk'umukozi ukoresha imbuga nkoranyambaga by'agateganyo.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Wasili yashyizweho by'agateganyo mu gihe hakirimo gushakwa uzajya ubikora cyane ko we yumva yakoze inshingano asanganywe zo kuba umuvugizi w'abafana.
Uwizeyimana Sylvestre, akaba afite igikundiro cyane mu bafana b'iyi kipe bitewe n'uburyo avugamo ikipe yabo, amagambo ayitaka bituma buri mufana yumva yaza kuyireba ku kibuga.
Iyo bigeze kuri mukeba uburyo ayisererezamo ni bimwe mu bimwongerera igikundiro ku buryo benshi bemeza ko bigoye kuba wabona uwabikora neza kumurusha.
Nyuma y'umunsi wa 20 wa Shampiyona (Rayon Sports imaze gukina 19) iri ku mwanya wa 6 n'amanota 32 mu gihe APR FC na Al Hilal za mbere zifite 38.
Source : http://isimbi.rw/wasili-yahinduriwe-inshingano-muri-rayon-sports.html