BRALIRWA yatanze inkunga y'ibikoresho ku bagore 100 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gutangiza uwo mushinga byabereye mu Karere ka Rwamagana ku itariki 18 Nzeri 2025. Abo bagore babanje gubabwa amahugurwa y'igihe gito mu gukora imyuga itandukanye aho Bralirwa Plc izatanga inkunga yo kubagurira ibikoresho bijyanye n' iyo myuga.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo BRALIRWA; uruganda rw'ibinyobwa rwa mbere mu Rwanda rwakoranye n'Umuryango utari uwa Leta wa Empower Rwanda wita ku iterambere rirambye ry'abagore n'abakobwa.

Uwo muryango ufasha mu kubaha amahugurwa n'ubumenyi bibafasha kwihangira imirimo.

Abahuguwe muri uyu mushinga ugamije impinduka mu mibereho ni abagore bakiri bato by'umwihariko babyaye imburagihe, batuye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana n'abo mu Murenge wa Kabarore muri Gatsibo.

Mu mahugurwa bigishijwe ubudozi, guteka no gutunganya imisatsi, bakaba bazahawa ibikoresho bijyanye n'iyo myuga bibashe gutangira gukora ndetse abize imyuga isa bakorere hamwe kugira ngo iterambere ryihute.

Ibyo bikoresho bazahabwa birimo imashini zidoda, gaze zo gutekesha n'ibikoresho bigezweho byo gutunganya imisatsi muri salon n'ibindi nkenerwa byose bizatwara agera kuri miliyoni 34 Frw.

Dr. Kabatesi Olivia washinze Empower Rwanda akaba anayiyobora, yashimiye BRALIRWA Plc n'inzego z' ibanze ku bufatanye n' ubwitange bagaragaje mu gushyigikira gahunda za Leta zirimo guteza imbere abagore no gushakira urubyiruko akazi.

Yagize ati: 'Abagore benshi barangiza amahugurwa ariko bakabura ibikoresho cyangwa amafaranga byo gutangira imishinga. Ubu, babonye ubumenyi n'ibikoresho bibafasha gutangira ubucuruzi burambye kandi butanga inyungu.'

Yakomeje agira ati 'Uyu mushinga uzafasha gukemura ikibazo kiri hagati yo guhabwa ubumenyi ndetse no gutangira kubukoresha mu kububyaza inyungu. Turashimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu guteza imbere abagore no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.'

Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Ethel Emma-Uche, yavuze ko iterambere rirambye ari imwe mu nkingi z'imikorere kandi bigendanye na gahunda ya BRALIRWA Plc izwi nka Brew a Better World.

Ati 'Iterambere rirambye n'imwe mu nkingi z'imikorere yacu bigendanye na gahunda yacu ya 'Brew a Better World'. Uyu mushinga ugaragaza umuhate wacu wo kwita ku bantu n'umubumbe dutuye no guharanira ahazaza heza kandi nta we dusize inyuma. Gufasha abagore tubaha ubumenyi n'ibikoresho si ugushyigikira gusa ibyo bakora ahubwo ni n'uburyo bwo kubaka imiryango itajegajega n'imibereho irambye.'

Meya w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab wari umushyitsi mukuru mugutangiza iki gikorwa ku mugaragaro yashimiye ubufatanye bukomeye hagati y'abikorera, imiryango itari iya Leta n'inzego z'ubuyobozi mu guteza imbere abaturage.

Ati 'Uyu mushinga ujyanye n'intego za gahunda y'igihugu yo kurwanya ubushomeri irimo gutanga amahugurwa y'ubumenyingiro no gufasha urubyiruko n'abagore kwihangira imirimo. Tubashimiye ubu bufatanye kuko ari umusanzu mu kuzamura imibereho no kubaka ejo hazaza heza kuri bo n'imiryango yabo.'

Ibikorwa nk'ibi BRALIRWA Plc isanzwe ibikora kuko mu mwaka ushize nabwo yafashije ingo 250 zo mu murenge wa Munyiginya muri Rwamagana kubona amazi meza, binyuze mu kubagezaho ibikoresho biyayungurura (water filters) ifatanyije n'umuryango Spouts of Water Rwanda Ltd.

Umuyobozi Mukuru wa BRALIRW Plc, Ethel Emma-Uche, yavuze ko iterambere rirambye ari imwe mu nkingi z'imikorere kandi bigendanye na gahunda ya BRALIRWA Plc izwi nka Brew a Better World
Meya w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimye ubufatanye bw'imiryango itari iya Leta
BRALIRWA Plc igiye gutanga inkunga y'ibikoresho ku bagore 100 mu rwego rwo kubateza imbere.
Abo bagore babanje guhabwa amahugurwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bralirwa-yatanze-inkunga-y-ibikoresho-ku-bagore-100

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)