Zipline Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016. Ubu igeze ku butumwa burenga 600 ku munsi. Yatangiye yohereza amaraso gusa, ubu yohereza ibintu biri mu moko 10 birimo amoko y'imiti arenga 200.
Ifite ibibuga i Muhanga mu Murenge wa Shyogwe n'i Kayonza. Hafi 35% by'ibyo itwara ni intanga z'amatungo.
Mu nama imaze iminsi ibera mu Rwanda ihuje abo mu rwego rw'ubwikorezi, Zipline Rwanda yamuritse drones nshya zizatangira gushyira abantu ibicuruzwa mu mwaka utaha.
Umusaruro wa Zipline wanagarutsweho na Perezida Paul Kagame ubwo yatangizaga iyi nama inama. Yagize ati 'Iri koranabuhanga ntabwo ryagabanyije igihe byatwaraga gusa ahubwo ryatabaye n'abantu. Ubufatanye bwacu bwatanze umusaruro ndetse turi kugerageza uko twarizana mu mujyi rikazajya rijyanayo ibikoresho mu bijyanye n'ubucuruzi bw'ikoranabuhanga.'
Drones nshya Zipline yamuritse zizwi nka Platform 2 (P2), zifite ikoranabuhanga rihambaye ugereranyije n'izisanzwe.
Zizajya zikorera cyane mu mijyi ituwe cyane. Zizahera mu Mujyi wa Kigali hanyuma zagurirwe no mu bindi bice by'igihugu.
Byitezwe ko zizatangira mu 2026, zigafasha abo mu buzima, za restaurant, ibigo by'ubucuruzi n'ibindi bibukorera ku ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru wa Zipline Rwanda, Kayitana Pierre yabwiye IGIHE ati 'Icyo twishimira ni uko twabashije kumurika indege yacu nshya. Ikora nka ya yindi mwari musanzwe muzi ariko ifite ikoranabuhanga ryisumbuye riyifasha gukorera mu mijyi minini.'
Izi drones nshya zifite umwihariko w'uko zo zihaguruka mu buryo bumwe na kajuguju, kuko bidasaba kwifashishwa ikizisunika kikaziha imbaraga (launcher).

Ishobora guhagurukira aho ari ho hose, ikaba yanagwa ahantu hato cyane. Bijyanye n'uko ifite sensors zifite ikoranabunga rigezweho rifasha drones kumanura umuzigo neza.
Kayitana ati 'Byadufashe imyaka 10 kugira ngo tube dufite iyi drone. Irizewe, ndetse iroroshye gukoresha kurusha iza mbere.'
Bitandukanye na drones zisanzwe zakoreshaga icyo twakwita nk'umutaka kugira ngo zimanure umuzigo zahawe. Izi zo zagenewemo umwanya munini ushyirwamo ibicuruzwa.
P2 ikoreshwa umugozi ugenda wizingura umuzigo ukagera ku butaka gahoro gahoro, ibituma umuzigo ugera ku bawutumye neza ndetse igakora mu mijyi igizwe n'inyubako ndende n'ibindi.
Iyi drone ifite amababa abiri maremare ikagira n'andi ane yayo ayifasha guhaguruka. Igenda ku muvuduko w'ibilometero 100 ku isaha.
Ibasha kugendera ku butumburuke buri hagati ya metero 100 na 400. Ni drones zishobora no gukomeza umurimo w'izabanje wo gutanga amaraso mu Mujyi wa Kigali.
Iyi drones yatangiye gukorera mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, aho imaze hafi imyaka 10 igeragerezwa. Ubu Zipline ikorana n'ikigo cya Walmart mu kugeza ibicuruzwa ku baturage.
Kiri mu binini byo muri Amerika kuko nko mu 2024/2025 iki kigo cyagurishije ibicuruzwa bikoreshwa mu ngo bifite agaciro ka miliyari 276$. Iki kigo cyihariye hafi 21% by'isoko ry'ubuconsho muri Amerika.
Drone imwe ifite ubushobozi bwo gutwara ibiryo byahaza abantu 12.
Kayitana yavuze ko bazakomeza guteza imbere izi drones ku buryo zizashobora gutwara ibilo byinshi ari na ko zigenda intera ndende.
Ati 'Dushaka kuyizana mu Mujyi wa Kigali bikaba ubwa mbere bikorewe muri Afurika. Dushaka kubanza kuyimenyereza neza ikaza nta kibazo cya tekiniki na kimwe ifite. Ni yo mpamvu bizafata igihe. Abantu bihangane gato mu mwaka utaha twifuza ko zizaba yatangiye gutanga serivisi.'

Kayitana yavuze ko batangiye no gusaba impushya zo gukoresha izi drones.
Igerageza nirirangira bazazana ibyemezo by'uko ikoranabuhanga ryazo ryemewe ndetse nta mpungenge z'impanuka ubundi zitangire imirimo.
Izi drones zifite ikoranabuhanga rizifasha kujya mu byerekezo byinshi, bitandukanye n'izisanzwe. Izisanzwe zoherezwaga ahantu zagerayo zigatanga ubutumwa, zigahita zisubira ku cyicaro cya Zipline.
Kuri izi nshya zo zizajya zoherezwa nk'i Remera, zitange ubutumwa, zongere zijye gufata ubundi nk'i Kanombe zibujyane mu kindi gice, zitabanje kongera gusubira ku cyicaro.
Kayitana ati 'Hari 'application' ya Zipline. ijya muri telefone igezweho dufite. Tuzajya dukorana n'ibigo by'ubucuruzi, tugirane amasezerano na byo bigaragare kuri iryo koranabuhanga. Umuntu azajya amanura (download) iyo 'application' ahitemo ibyo ashaka, abigure, indege ihite ipakirwamo ibyaguzwe, ihite ibimugezaho nko mu kanya ko guhumbya.'
Kugeza ubu hari abahanga mu by'ikoranabuhanga bari gukora kuri uyu mushinga bagera kuri 50 bakorera mu Rwanda, biyongera ku bakozi 150 basanzwe bakoresha izisanzwe.
Drones zisanzwe imwe ibarirwa agaciro k'arenga miliyoni 20 Frw bijyanye n'ibiyigendaho, icyakora inshya zizaba ziri munsi y'icyo giciro cyane kugira ngo n'igiciro cy'ubwikorezi gicibwa uwatumye kigabanyuke.
Ati 'Ni ukugira ngo abantu bose bisange muri ubu bucuruzi. Duteganya kuzana drones nyinshi cyane kuko abantu benshi bazazikenera.'
Zipline yatangiye mu Rwanda imaze kwagura ibikorwa byayo n'imahanga, aho ifite site 30 mu bihugu bitandukanye birimo Nigeria, Ghana, Côte d'Ivoire, Kenya, u Buyapani, u Burayi na Amerika muri leta za Arkansas na Utah.