Gisagara: Umuyobozi w'ishuri n'umumotari bafungiye kwiba ibiryo by'abanyeshuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bombi bafashwe bikomotse ku bujura bakekwaho bwabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Nzeri 2025, ubwo abaturage batangaga amakuru bavuga ko babonye moto yo mu bwoko bwa Lifan, ivuye mu Ishuri Ribanza rya Tamba, riherereye mu Kagari ka Zivu, Umurenge wa Save, ipakiye ibiribwa bigenewe kugaburirwa n'abanyeshuri baryigaho.

Ibyo biribwa byarimo akawunga ibilo 125, ibishyimbo ibilo 100 n'amavuta yo guteka litiro 40.

Amakuru avuga ko bagifatwa, uwo muyobozi we yahise acika, ariko nyuma nawe aza gufatwa mu gitondo cyo ku wa 06 Nzeri.

Umuvugizi wa Polisi mu Nyatara y'Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye IGIHE ko aba bagabo bombi ari bo shoferi n'umuyobozi w'ishuri bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Save, mu gihe iperereza kuri bo ryatangiye.

Ati 'Abafashwe bombi bakekwaho kwiba ibiryo by'abanyeshuri bakabipakira moto bikajya kugurishwa. Ubu ibiribwa byari byibwe byasubijwe ku ishuri ngo bigaburirwe abana nk'uko byari byaragenwe.''

CIP Kamanzi, yaboneyeho gushishikariza abaturage gukomeza umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe, anavuga ko Polisi igaya bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri bumva ko bakwicisha inzara abanyeshuri bagurisha ibiryo byagombaga kubatunga, abibutsa ko Polisi itazabihanganira, ndetse ko uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.

Hari amakuru IGIHE yamenye ko hari inyandiko ivuga ko mu mwaka w'amashuri ushize, uyu muyobozi yaba yaragujije ibiryo mu rindi shuri ibye byamushiranye, ubu rero ngo akaba yari agiye kubyishyura aho yari yabikuye n'ubwo bigoye kubihuza, kuko hibazwa impamvu byarindiriye gukorwa mu ijoro aho kubikora ku manywa.

Ibyafashwe byari kuri moto izwi kwi izina rya Lifan



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-umuyobozi-w-ishuri-n-umumotari-bafungiye-kwiba-ibiryo-by-abanyeshuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)