Yeoh yavuze ko ari ubwa mbere yari ageze mu Rwanda ndetse akihakandagira yerekeje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Ati 'Uru rwibutso ni rwo rwa mbere nsuye, kandi uru ni rwo rugendo rwanjye rwa mbere mu Rwanda. Ibyo nabonye byankoze ku mutima cyane.'
Yagarutse ku ishusho y'abana n'imiryango yazimye mu buryo buteye agahinda, avuga ko ari ibintu bikomeye umuntu adashobora gusiga inyuma.
Ati 'Ntekereza ko uwo ari we wese ugera ahantu nk'aha agahura n'agahinda gakomeye ndetse n'ibihe bibi byabaye kuri iki gihugu cyanyu cyiza gifite abantu basa neza ku isura. By'umwihariko iyo ugenda mu byumba ugasanga amafoto y'abana bose bari bakwiye kugira ejo hazaza, birakurenga ku mutima.'
Nubwo urugendo rwari rurerure kandi rubabaje, Yeoh yavuze ko yarusoje agize icyizere.
Ati 'Ku mpera y'uru rugendo, icyansigaye ku mutima ni isomo ryo kwibuka no kwigiraho. Nibyo, ibi byarabaye, ariko tugomba kwiga kugira umutima w'ineza ku bandi, kugira ngo twubake imbere heza.'
Michelle Yeoh yasobanuye ko kutigira ku mateka mabi byaba ari ukwemera ko inzigo iguma mu buzima bw'abazakurikiraho mu bisekuru bizaza.
Ati 'Nitutabasha gutera intambwe tugana imbere, inzigo yatewe n'abantu b'abagome mu myaka yabanje izakomeza kubana natwe mu bihe bizaza. Ni twe tugomba kuyihagarika no kuyihosha.'
Yavuze ko abantu bakwiriye kunga ubumwe aho gushyira imbere ibibatandukanya.
Ati 'Ntekereza ko ari ibintu bibabaje cyane iyo abantu bashyirwamo urwango mu miryango yabo, bakigishwa kwicamo ibice. Kandi iki gikorwa cyo gucamo abantu ibice kiracyagaragara no muri sosiyete nyinshi z'ubu. Ibi bintu ntibigomba gukomeza.'
Yakomeje avuga ko 'Isi yacu ntishobora kwihanganira ikindi kintu nk'iki cyo kurwana hagati yacu ubwacu, kuko iyi si ni iyacu twese, kandi turi gukora uko dushoboye ngo tuyigire nziza. Urumva, dufite ikibazo cy'ihindagurika ry'ibihe, hari byinshi byinshi bitari kugenda neza; none se niba turwana hagati yacu, tuzigera tugira ahantu heza? Bityo rero, ibintu bibi cyane, amahano yabaye mu bihe byashize, bigomba kutubera isomo, isomo rikomeye cyane, ariko isomo ryigisha kugira ngo dukomeze tugana imbere nk'umuryango umwe, wunze ubumwe.''
Yavuze ko nk'umuhanzi azi imbaraga z'ubuhanzi bityo bukwiriye gukomeza kwifashishwa mu gukomeza kubiba amahoro, muri sosiyete muri rusange.
Yarangije yibutsa buri wese ko afite inshingano zo kuba intumwa y'amahoro n'ubumuntu.
Ati 'Twese turi intumwa z'amahoro, twese turi intumwa z'ubumuntu. Mwibuke ko dufite imbaraga zidasanzwe kandi urwo ni urukundo.'
Michelle Yeoh amaze iminsi mu Rwanda, aho yari mu gikorwa cyo Kwita Izina izina abana b'ingagi cyabaga ku nshuro ya 20.


