Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Godfrey Kabera, yasobanuriye Abadepite ko umushinga w'itegeko wateguwe mu rwego rwo guhuza amategeko abiri atandukanye agenga indishyi zikomoka ku mpanuka mu Rwanda.
Uwahohotewe n'impanuka yatewe n'ibinyabiziga bifite moteri yishyurwa hakurikijwe Itegeko n° 41/2001 ryo ku wa 19/09/2001 ryerekeye imyishyurire y'abangirijwe n'impanuka zitewe n'ibinyabiziga bigenzwa na moteri kandi bigenda ku butaka, mu gihe uwangirijwe n'impanuka yatewe n'inyamaswa yishyurwaga hakurikijwe itegeko n° 26/2011 ryo ku wa 27/07/2011 ryerekeye imyishyurire y'abahohotewe n'inyamaswa.
Ibyo byatumye hagaragara ibyuho bitandukanye bishingiye ku kuba uburyo bw'indishyi butari buhujwe, bigatuma abangirijwe cyangwa abafite uburenganzira bukomoka ku muntu wishwe n'impanuka bafite ibibazo bisa bashobora kwishyurwa mu buryo butandukanye.
Hari kandi ikibazo kijyanye n'ifatizo ryo kubara indishyi mu gihe uwahohotewe cyangwa abagenerwabikorwa be badashobora gutanga ibimenyetso byerekana amafaranga uwahohotewe yinjizaga mbere y'impanuka, kigomba gukemurwa; imbogamizi ndetse n'ibyuho byagaragaye bituma abishingizi bagira igihombo.
Iri tegeko riteganya ko abantu bafite uburenganzira ku ndishyi z'impanuka ari umuntu wakomeretse cyangwa imitungo ye yangijwe n'impanuka yishingiwe cyangwa itishingiwe, umuntu wakomerekejwe n'inyamaswa zavuye muri pariki y'Igihugu cyangwa ahandi hantu hakomye mu gihe cy'akazi cyangwa mu gusura byemejwe n'ubuyobozi bwa pariki y'igihugu bubifitiye ububasha, cyangwa ahandi hantu hakomye hagaragara ku rutonde rwashyizweho na Minisitiri ushinzwe ibidukikije mu nshingano n'umuntu ufite umutungo wangijwe n'inyamaswa.
Hari kandi abafite uburenganzira ku muntu wishwe afite ubwishingizi cyangwa impanuka idafite ubwishingizi cyangwa yiciwe n'inyamaswa yavuye muri pariki y'Igihugu cyangwa yo mu gasozi bahuye hanze ya pariki y'Igihugu cyangwa hanze cyangwa ahandi hantu hakomye.
Ku bijyanye n'indishyi z'umuntu wagize ubumuga buhoraho zibarwa hakurikijwe urwego rw'ubumuga bugenwa na muganga ubifitiye ububasha. hagateganywa ko Iteka rya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano rishyiraho ibikurikizwa mu kugena igipimo cy'ubumuga;
Umuntu wagize ubumuga buhoraho n'abagenerwabikorwa b'umuntu waguye mu mpanuka bafite uburenganzira bwo kwishyurwa harimo n'indishyi z'igihombo cy'amafaranga.
Ku bana bari munsi y'imyaka 16, indishyi zo gutakaza amafaranga yinjiza zizahabwa umwana wagize ubumuga buhoraho cyangwa abamutunze mu gihe yapfuye. Izi ndishyi zikubiyemo imyaka ishobora kuba iy'akazi hagati y'imyaka 16 na pansiyo.
Abo mu bwishingizi bifuzaga ko amafaranga yishyurwa udafite umurimo uzwi yava kuri 3000 Frw byagenderwagaho yashyizweho n'Urukiko rw'Ikirenga akagirwa 2000 Frw ku munsi gusa abagize Komisiyo basanga igipimo giteganywa kidakwiye kujya munsi ya 3000Frw.
Depite Musolini we yagaragaje ko asanga icyo gipimo na cyo ari gito bijyanye n'icyerekezo igihugu gifite cyo kugira umuturage winjiza agatubutse kandi bikaba bitakundira uwagize ubumuga buhoraho kubera impanuka.
Hanzuwe ko icyo igipimo kiguma ku 3000 Frw ku munsi, bivuze ko nibura aba ari ibihumbi 90 Frw bya buri kwezi.
Itegeko kandi riteganya ko iteka rya Minisitiri rishobora kongera ingano y'igipimo gishingirwaho mu kubara indishyi zishyurwa ku munsi zikomoka ku mpanuka rikagena ibipimo, uburyo bwo kubara, ibisabwa n'ibikurikizwa mu kwishyura indishyi zikomoka ku mpanuka.
Iyo uwagize impanuka yari yaramaze kubarirwa indishyi akazihabwa, nyuma hakaba ukwiyongera k'ubumuga yaherewe indishyi, arabikurikirana akagaragaza raporo yerekana ko ubumuga bwongereye igipimo, yakozwe na muganga ubifitiye ububasha.
Ufite uburenganzira bukomoka ku muntu wishwe n'impanuka bahabwa indishyi z'amafaranga yishyuwe mu mihango yo gushyingura, indishyi nsimburagihombo cyangwa iz'ibyo yari kuzunguka n'indishyi z'impozamarira.
Ku bijyanye n'ibyangijwe ho urwego rwishyura indishyi cyangwa umwishingizi bishyura uwangirijwe umutungo indishyi zingana n'ibyo yangirijwe.
Impanuka zishingiwe zishyurwa n'umwishingizi bireba mu gihe impanuka zitishingiwe zishyurwa n'urwego rwishyura indishyi.
Icyakora, Urwego rwishyura indishyi ntirwishyura indishyi uwangirijwe n'impanuka itishingiwe iyo ibaye ntimenyeshwe urwego rufite kugenza ibyaha byo mu muhanda mu nshingano cyangwa ubuyobozi bw'umurenge w'aho yabereye mu minsi irindwi nyuma y'uko ibaye cyangwa nyuma y'aho usaba indishyi ayimenyeye.
Iyo habaye impanuka itejwe n'ikinyabiziga kigendeshwa na moteri kidafite ubwishingizi, inzego zibishinzwe zifatira icyo kinyabiziga kugeza igihe nyiracyo yishyuriye urwego rwishyura indishyi ubwishyu bwose bwatanzwe kuri dosiye isaba indishyi n'ikiguzi cy'ifatira.
Amafaranga yo kwishyura indishyi zikomoka ku mpanuka zitishingiwe akomoka ku 10% by'amafaranga atangwa ku bwishingizi butegetswe ku buryozwe bw'ibinyabiziga bigendeshwa na moteri, 5% by'imbumbe y'umwaka urwego rufite ubukerarugendo mu nshingano rukura mu bikorwa by'ubukerarugendo bikorerwa muri pariki y'Igihugu cyangwa ahandi hantu hakomye.
Mu gusesengura iri tegeko, abadepite bibajije impamvu hari ikigo kimwe cyishingira moto n'ingaruka bishobora kugira.
Ubwishingizi bwa moto bwagarutsweho
Bagaragarijwe ko Radiant atari yo yonyine izishingira ahubwo ko ari yo ifite ibiciro bisa n'ibitari hejuru. Ubu ifite abakiliya benshi, hafi 80% by'abamotari, kandi guhitamo umwishingizi bituruka ku biciro bya buri kigo.
Impanuka za moto n'ibizishyurwa bisanzwe ari byinshi ari na yo mpamvu ubwishingizi bwazo bwahenze dore ko ibyari byishyuwe biturutse ku mpanuka za moto bigera kuri miliyoni 180 Frw kuva umwaka watangira kugera muri Kamena 2025.
Gusa hagaragajwe ko hari icyizere ko uko ibyuho bizagenda bifungwa n'ingamba z'inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda, ibiciro bizagenda bigabanyuka.
Mu kwishingira moto n'ubundi umwishingizi (Radiant) aba ashobora kubihomberamo, igihombo cyabaho kikagabanywa no kuba uwo mwishingizi na we afite umwishingizi.
Igisubizo cyo kuziba ibyuho kiri muri iri tegeko, ku buryo hazabaho kwishyurwa amafaranga akwiye kandi ataba umuzigo ku mwishingizi.
Ubwato n'amagare byarirengagijwe?
Kuba ubwato na gariyamoshi bidateganywa muri iri tegeko, hasobanuwe ko byo bitangira gukora bifite ubwishingizi bwishyura ibyo byangije.
Ku bijyanye no kuba amagare atagaragazwa, igisubizo ni uko amagare atagira ubwishingizi, kandi itegeko rireba ikinyabiziga gikoresha moteri cyishingiwe ngo kuba adafite moteri, nta cyashingirwaho abarirwa mu mushinga w'itegeko.
Amagare kandi afatwa nk'uburyo bukoreshwa n'umuntu ku giti cye, kandi ntibufatwa nk'ubwikorezi bwa kinyamwuga.
Hagaragajwe ko igihe bizaba ngombwa ko amagare asabwa ubwishingizi, byazigwaho mu buryo bwihariye.
Ku rundi ruhande kuba amagare adasabwa ubwishingizi ntibyabura gufatwa nk'ikibazo, kuko yemerewe gukora ubwikorezi kandi akaba anagira uruhare mu mpanuka.




