Ishingiro ryo kuzamura ibiciro by'umuriro w'amashanyarazi mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo bibazo byatewe no kwirara no kutagenzura neza uruganda rw'ingufu. Ibyabaye muri leta nka za Chhattisgarh na Uttarakhand natwe byatubaho, ndetse mu ntangiriro z'uku kwezi umuriro waragiye abantu bagwa mu kantu.

Hadashyizweho ingamba zijyanye n'igihe, ibyabaye mu minsi ishize byaba inshuro nyinshi.

Hashize amasaha make Urwego ngenzuramikorere, RURA, rushyizeho ibiciro by'umuriro w'amashanyarazi bizakoreshwa muri aya mezi atatu ari imbere biva ku 186 Frw kuri kilowatt imwe bigera kuri kilowatt 214 Frw.

Ibiciro byari bimaze igihe bitavugururwa kubera impamvu zitandukanye zishingiye ku ngaruka za Covid-19 n'ibindi bitandukanye byazahazaga ubukungu.

Ni inyongera abantu bashobora gufata nk'aho ari ikibazo kuko amashanyarazi ari yo shyiga ry'inyuma mu mirimo itandukanye, ariko reka tunyurane mu mibare turebe ibisabwa kugira ngo umuriro uboneke kugera ugeze ku bawushaka n'ibyago byatugwira mu gihe inzego zarangara.

Urwego rw'ingufu mu Rwanda rwateye imbere ku buryo bugaragara. Mu 2000 abagerwaho n'amashanyarazi bari 2%, mu 2010 baba 10% uyu munsi bageze kuri 85%. Ni intambwe ikomeye kuko mu bihugu byo mu Karere byose biri munsi ya 75%.

Uku kwiyongera kw'abagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi bijyana no kongera ingano y'amashanyarazi atunganywa, imiyoboro anyuzwamo n'ibindi. Uyu munsi u Rwanda rugeze ku gukora amashanyarazi angana na megawatt 460.

Amashanyarazi akomoka ku ngomero z'amazi mu Rwanda angana na megawatt 109,66 bingana na 24% by'umuriro wose, ava kuri gaz methane angana na megawatt 85,79 bingana na 18% by'umuriro wose.

Amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri angana na megawatt 85, angana na 18%, n'akomoka ku mirasire y'izuba angana na megawatt 12 bingana na 3%.

U Rwanda kandi rugira imishinga rufatanyamo n'ibindi bihugu nk'urugomero rwa Rusumo rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 80 z'amashanyarazi, ruhuriweho n'u Rwanda, Tanzania n'u Burundi, buri gihugu kikaba gifata megawatt 26,6, ingomero za Rusizi n'izindi.

Muri icyo gice, u Rwanda rusaruramo umuriro wa megawatt 39 ungana 8%, rutumiza mu mahanga umuriro wa megawatt 106,1 (uva Uganda) 23%.

Ku mupaka wa Cyanika u Rwanda na Uganda bihafitee umuyoboro ubifasha guhererekanya umuriro w'amashanyarazi

Mu bikorera havuyemo umwe, twashira

Kugira ngo mu gihugu haboneke amashanyarazi yo gukoresha mu mirimo itandukanye, ndetse no gucanira ibice byose by'igihugu, u Rwanda rwishingikiriza no ku nganda z'abikorera kugira ngo umuriro uboneke.

Abikorera ni bo bafite inganda nyinshi zikora umuriro w'amashanyarazi kuko zikora urenga 60%, inganda za leta zigakora 40%.

Nubwo ari urugero rwiza rwo koroshya ishoramari ariko ku rundi ruhande ni ikibazo cyane kuko bituma amashanyarazi ahenda, cyane ko ababa bayakoze baba bakeneye inyungu.

Ni mu gihe mu bindi bihugu usanga bihabanye, aho leta iba ifite uruhare runini mu gukora umuriro mwinshi, abikorera bakaza inyuma.

Ibi bivuze ko Leta yishyura izo nganda zitunganya umuriro, iyo batishyuwe kare kuko bakorera inyungu hatangira kuzamo ibibazo, uburyo bishyurwamo na bwo bukaza ari indi birantega ariko na yo yumvikana.

RURA yaherukaga kongera ibiciro mu 2020. Icyo gihe agaciro k'Idolari rya Amerika kari hagati ya 955 Frw na 990 Frw, naho uyu munsi kageze ku 1445 Frw.

Impamvu izamuka ry'agaciro k'Idorali ari ingenzi cyane mu bucuruzi bw'umuriro w'amashanyarazi ni uko Sosiyete y'Ingufu mu Rwanda, REG, iyo irangura umuriro ku bashoramari bikorwa mu madorali.

Ibyo bituma uko rizamuka n'ikiguzi cyo kurangura wa muriro w'amashanyarazi na cyo kizamuka. 83% by'ibitwara amafaranga REG byose ibyishyura mu madolari. 7% byishyurwa mu bijyanye no gusana, 10% bigakoreshwa mu bindi. Ibi bituma ihomba hafi 58,8% ushingiye ku ho Idolari rigeze n'igiciro umushinga watangirwagaho.

REG imaze igihe ihura n'ibihombo bya hato na hato birimo n'ibishingiye ku kuba irangura umuriro w'amashanyarazi ihenzwe ikawucuruza ku kiguzi kiri hasi. Iyo ihombye n'iyo itinze kwishyura ni ha handi ubona umuriro rimwe na rimwe ubura.

Ibyo biri mu byatumye igiciro kivugururwa kigirwa 214 Frw kuri kilowatt ku isaha nubwo habaho nkunganire, hakaba abawubonera munsi yayo.

Kugira ngo haboneke igiciro kizagendwaho mu gihe runaka, hafatwa ikiguzi ikigo gikoresha kugira ngo haboneke amashanyarazi, bakagabanya n'umuriro uzaboneka muri icyo gihe.

REG ikoresha hafi miliyari 303 Frw mu bikorwa bituma haboneka umuriro mu gihe umuriro uteganywa kuboneka ari kilowatt miliyari 1,4. Ufashe miliyari 303,4 Frw ukagabanya kilowatt miliyari 1,4 ubona 214 Frw kuri kilowatt imwe.

REG ikoresha miliyari 303 Frw mu bikorwa bigamije gutunganya no kugeza ku baturage umuriro w'amashanyarazi

Ni yo mafaranga akwiriye kwishyura buri wese mu gihe buri muntu yaba yishoboye, ariko kuko hari ibyiciro biba bisumbana, habamo nkunganire.

Iyo hatabaho Covid-19, hagombaga kujya hongerwaho byibuze 2% ariko kubera ibyo bibazo, hongereweho 15% ingunga imwe.

Ubu ikigero cy'abakenera umuriro kiri kuzamuka ku muvuduko uri hejuru kurusha uwo inganda ziwukora zigenderaho

Ku rundi ruhande kuzamuka kw'abakenera umuriro, ni byiza cyane kuko biba bigaragaza ko inganda ziri gukora ku rwego rwo hejuru bikagaragaza ko ubukungu buri kuzamuka.

Ubwo yasobanuriraga iby'aya mashanyarazi kuri RBA, Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yavuze ko iyo abantu basaba umuriro mwinshi igihugu kiba kiri no gutera imbere.

Ati 'Iyi ni imwe mu ngamba zizadufasha kunoza serivisi duha Abanyarwanda twongera ishoramari mu kongera inganda zikora umuriro, mu kunoza imiyoboro no kugeza umuriro ku baturage muri rusange.'

Minisitiri Dr Gasore yavuze ko ibiciro by'umuriro byavuguruwe hagamijwe guhuza ikiguzi kijya mu mirimo yo gukora umuriro n'amafaranga yishyurwa abakora umuriro.

Yavuze ko hari ikiguzi kinini kijya mu gukora amashanyarazi, ikijya mu gukura umuriro mu nganda ujya mu miyoboro migari n'ibisabwa mu kuwugeza ku baturage.

Ati 'Ibyo byose bisaba ubushobozi hakiyongeraho n'igishoro cyo gufasha kugira ngo za nganda zikore neza, ya miyoboro ikomeze ikore neza kuko hakenerwa ibikoresho bishya. Ibyo bisaba ikiguzi na cyo cyiyongera kuko umubare w'abakoresha umuriro wiyongera, umubare w'inganda ukiyongera n'abakoresha umuriro bagatera imbere.'

Yavuze ko byari ngombwa ko hasubukurwa gahunda yo kuvugurura ibiciro ndetse ashimangira ko bizakomeza kuvugururwa hagati ya buri mezi atatu n'ane kugira ngo 'tujyanishe ikiguzi cy'umuriro n'ibisabwa ngo umuriro uboneke.'

Yavuze ko mu kubikora, Leta izakomeza kugendera ku byiciro by'ubukungu bw'igihugu bitandukanye ari yo mpamvu hatandukanywa abaturage, abacuruzi n'abo mu nganda.

Yasabye abantu gukoresha umuriro neza abantu bakareka uburangare, aho usanga amatara yirirwa yaka no ku manywa.

Ku bumva ko umuriro wongerewe igiciro bakaba bazamura ibiciro by'ibicuruzwa, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko inganda mu byiciro bitandukanye zifashwa kwishyura make bishoboka kuko hazirikanwa umwihariko wazo.

Ati 'Uyu mwaka twafashije inganda 1069 mu kubona ibiciro by'amashanyarazi byihariye bitewe n'ibyiciro barimo. Ibiciro byiyongereyeho akantu gato, Leta iracyita ku nganda. Turashishikariza inganda kutazamura ibiciro by'ibyo bakora kubera ko ikiguzi cy'amashanyarazi cyiyongereye cyane.'

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko muri uyu mwaka inganda zirenga 1000 zafashijwe kubona amashanyarazi ahendutse
Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yavuze ko buri mezi atatu cyangwa ane hazajya havugururwa ibiciro by'amashanyarazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuzamura-ibiciro-by-umurimo-byari-bikwiriye-amashanyarazi-yo-mu-rwanda-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)