Abagera kuri 15 bakurikiranyweho kwinjiza mu magororero ibinyuranyije n'amategeko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangarijwe ku Igororero rya Rusizi ku wa 6 Nzeli 2025, ubwo Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi yasuraga iri gororero, aho yanaganiriye n'abafite ababo bari kuhagororerwa abibutsa ko bibujijwe kubazanira amafaranga, telefoni, n'ibiyobyabwenge kuko biteza umutekano muke mu igororero no hanze yaryo.

Ni nyuma yaho kuva muri Mutarama 2025 hagaragaye ubwiyongere by'abaturage bagerageza kwinjiza mu magororero ibinyuranyije n'amategeko.

Umuvugizi wa RCS, CSP Sengaho Hellary Emmanuel yavuze ko kuva muri Mutarama 2025 kugera muri Kanama hamaze gufatwa abantu 75 barimo 15 bafatanye ibiyobyabwenge by'umwihariko urumogi ubu bakaba bafungiye mu magorero atandukanye.

Ati 'Abagororwa kubera ko baba baragonganye n'amategeko bagira amayeri yo gukoresha ababo, bakoresheje amarangamutima y'uko bafitanye isano, bakaba babashuka bakabazanira ibitemewe. Twagiye dufata abantu batandukanye ku magororero atandukanye bazanye ibintu bitemewe'.

CSP Sengabo yasabye abaturage n'abagororwa kwirinda kwinjiza mu magororero ibintu bitemewe avuga ko ababifatiwemo bamwe bajyanwa mu bigo ngororamuco abafatanywe ibiyobyabwenge bagashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza RIB ikabakurikirana.

Ati 'Mu byo twabafatanye harimo amatelefoni, ibiyobyabwenge, amafaranga, ama sim card, amasharijeri, ibikamba, amasegereti. Harimo ibiba byemewe hanze ariko hano bitemewe'.

RCS yibukije abafite ababo bari mu magororero ko ukeneye guha amafaranga umuntu we uri kugororerwa mu igororero anyuza amafaranga ku buyobozi bw'igororero akohereza amafaranga kuri kode ya mobile money y'igororero, akanohereza ubutumwa bugufi burimo amazina y'uwohererejwe amafaranga.

Abinjiza ibitemewe mu Igororero banenzwe

Abaturage bafite ababo bafungiye mu Igororero rya Rusizi banenze bagenzi babo binjiza ibitemewe mu igororero bavuga ko biteza umutekano muke mu magororero bikabanangamira imigendekereye myiza yo gusura ababo.

Bahati Zainabu wari wasuye abantu batatu bafungiye mu Igororero rya Rusizi yabwiye IGIHE ko mu bo yari yaje gusura harimo ufungiye gukoresha ibiyobyabwenge.

Ati 'Abinjiza ibiyobyabwenge mu igororero turabanenga kuko batuma abana bacu baje hano bongera kubinywa kandi kuba hano byakababereye umwanya wo kwikosora'.

Murwanashyaka Yesaya wo mu Murenge wa Gitambi Akarere ka Rusizi wari waje gusura umuhungu we ufungiye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yavuze ko atari aziko hari umuntu watinyuka kwinjiza mu igororero ibibujijwe n'amategeko.

Ati 'Birantunguye kumva ko hari abantu binjiza ibibujijwe mu igororero. Icyo twiyemeje ni uko umuntu azajya aza gusura azanye ibyemewe biriya byo kuzana urumogi, kuzana telefoni ntabwo ari byiza'

Igororero rya Rusizi rifungiyemo abagera ku 3480. Muri rusange abamaze gufatwa binjiza ibijujijwe mu magororero ni 75 barimo 15 bafashwe binjiza ibiyobyabwenge.

Komisieri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi yasabye abafite ababo bafunze kwirinda kwinjiza ibibujijwe mu magororero
Mu byo abagororwa batemewe gutunga harimo amafaranga na telefone
Mu mezi umunani ashize abantu 15 bafashwe bagerageza kwinjiza muri gereza ibitemewe bakurikiranwaho ibyaha



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-kuri-15-bakurikiranyweho-kwinjiza-mu-magororero-ibinyuranyije-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)