Umunyarwandakazi ugezweho mu kuvangavanga imiziki, Gateka Esther Brianne wamamaye nka Dj Brianne, ategerejwe mu Mujyi wa Kampala muri Uganda aho agomba gususurutsa abantu mu gitaramo yatumiwemo.
DJ Brianne wanagaragaje ko atazi kuvanga imiziki gusa ahubwo no kuririmba abizi aho yumvikanye mu ndirimbo 'Pressure' yahuriyemo n'ibindi byamamare, azataramira muri Uganda ejo.
Ni ku wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025 iki gitaramo kikazabera Paradigm Kampala. Azaba ari we mushyitsi mukuru
Si we wenyine kuko hazaba hari n'abandi bahanga mu kuvanga imiziki nka DJ Alisha, DJ Big Allan na DJ Jose mu gihe kizaba kiyobowe na Sheilah Gashumba.