Jangwani yabwiye ubuyobozi bwa APR FC ikintu gikomeye! Ibyo utamenye byavugiwe mu nama yabahuje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba w'ejo hashize habaye inama yahuje ubuyobozi bwa APR FC ndetse n'abahagarariye abafana hakiyongeraho na bamwe mu bakunzi b'iyi kipe bari barafunzwe.

Ni inama yabereye kuri Tennis Club Nyarutarama, aho abakunzi b'iyi kipe bagejeje ku buyobozi ibyifuzo bya bo ndetse banaganira ku mirongo migari yo gutegura umukino wa Pyramids FC bakazawitabira ari benshi.

Gusa benshi bari bafite amatsiko yo kumva ijambo Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa wari uyoboye iyi nama ari bubwire abakunzi b'iyi kipe barimo n'umuvugizi w'abafana, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani baheruka gufungurwa.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ari cyo kintu Chairman yahereyeho abihanganisha kandi ababwira ko nta ruhare na ruto APR FC yigeze ibigiramo, ababwira ko ikipe itanabatereranye yabazirikanaga ariko byari birenze ubushobozi bwa yo.

Bamwe muri aba bafana bari bafunzwe bashimiye Minisiteri y'Ingabo kuko nubwo bari bafunzwe ariko ntacyo bashatse ngo bakibure, bari babayeho neza kandi bakanashimira Ubutabera bwakoze akazi kabwo neza cyane.

Nyuma y'ibyari bimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru ko Jangwani yaba atakiri umuvugizi w'abafana, Chairman yamubwiye ko agomba gukomeza izi shingano ni mu gihe no mu minsi yashize yabyemereye ISIMBI ko batigeze bamusimbuza akiri we muvugizi.

Mu ijambo rye, Jangwani yavuze ko atigeze ava kuri izi nshingano icyo yari ategereje ari uko ubuyobozi bumusubiza mu kazi, na we akaba yiteguye guhita agatangira. Akaba uyu munsi yahereye no kuri B&B Kigali FM.

Jangwani yagarutse mu nshingano zo kuvugira abakunzi ba APR FC



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11934

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)