Umutoza wa APR FC yaciye bugufi asaba imbabazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb yasabye imbabazi abakunzi b'iyi kipe bitewe n'uburyo yitwaye mu mikino iheruka gusa ngo yabitewe n'uko we mu mikino ya gicuti nta ntsinzi aba ayishakamo.

Aganira n'urubuga rw'iyi kipe, yavuze ko azakora ibishoboka byose akitwara neza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, izabera muri Tanzania aho APR FC iri mu itsinda rimwe na Bumamuru yo mu Burundi, Mlandege ya Zanzibar na NEC yo muri Uganda.

Ati "Ni imikino itoroshye, nta kipe n'imwe yoroshye. Buri wese azaba akina ku bw'igihugu cye, ku bw'ikipe ye no ku bw'umwambaro w'ikipe ye, natwe ni uko. Twatakaje abakinnyi bagiye mu ikipe y'igihugu, si ibintu byoroshye. Ariko mfite icyizere ku bandi basigaye ko bazadufasha kuzana intsinzi."

Iyi mikino ikaba ije nyuma y'imikino ya gicuti APR FC imaze iminsi yitabira, aho intsinzi zitashoboye kuboneka nk'uko bikwiye, gusa umutoza akaba yarakomeje gutangaza ko byari mu rwego rwo kubaka ikipe ikomeye izahatana mu mwaka wose nta nkomyi.

Taleb akaba yavuze ko mu myaka yose yatoje ruhago atajya akina imikino ya gicuti ashaka intsinzi, ahubwo aba ari kubaka imbaraga mu bakinnyi ndetse no kubigisha amayeri mashya bazakoresha mu mikino ya nyayo, akaba yasabye imbabazi abafana bitashimishije.

Ati "Ndisegura ku bafana ba APR FC, kuko tutateguye imikino ya gicuti nkuko babyifuzaga. Abakinnyi barimo bagerageza uburyo bushya bwo gukina. Mbere bakinaga bugarira, ariko twe twashyize imbaraga mu gukina twotsa igitutu abo duhanganye tubasatarira ku rwego rwo hejuru."

Umutoza akaba yanahaye icyizere abafana ko amakosa yari amaze iminsi agaragara mu bwugarizi ndetse no mu izamu yakosowe aho byose bizagaragarira mu mikino ya Dar es Salaam.

Umutoza wa APR FC yasabye imbabazi abakunzi b'iyi kipe



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11729

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)