France Mpundu yavuze iby'urukundo rwe na Juno Kizigenza, kuri Moctar wamwambitse impeta #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi France Mpundu yahakanye amakuru yavugaga yaba yarigeze kujya mu rukundo na Juno Kizigenza ndetse anavuga ukuri kwihishe inyuma y'umubano we n'umusore witwa Moctar.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo 2025 ni bwo France Mpundu wari umaze hafi amezi atatu muri Afurika y'Epfo yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe aho yari akubutse mu marushanwa ya 'The Secret Story Africa'.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, France yafashe iya mbere mu guhakana icyo yise ibihuha byakwirakwizwaga n'abantu kubera inyungu zabo avuga ko nta rukundo cyangwa undi mubano wihariye washoboraga no kuraganishaho wigeze uba hagati ye na Juno Kizigenza.

Ati 'Ibyari bihari byose ni ibyo abantu bwavugaga cyangwa bakabikwirakwiza Gusa haba njyewe ntabyo nababwiye yaba na Juno Kizigenza ntabyo yavuze, ubwo rero ntabyigeze bihaba na gato.'

Kimwe mu byatumye irushanwa rya 'The Secret Story Africa' ryongera kwigarurira ijisho ry'abanyarwanda ni igikorwa cyakozwe n'umusore wo muri Niger witwa Moctar watunguranye yambika impeta France Mpundu.

Ubwo yari abajijwe ku rukundo rwe na Moctar, Mpundu yasobanuye ko urukundo rwabo ari urwa nyarwo nubwo rwagizwemo uruhare no kuba barahuriye muri aya marushanwa byatumaga buri wese yarushaho kurugirira amakenga.

Ati 'Kuba naragiye ndi umwe nkagarukana umukunzi ni ibyishimo kuri ngewe, gusa ababifata nk'aho atari ibya nyabyo nababwira ngo ni ukuri. Vuba aha Moctar nawe azaza hano iwacu mu Rwanda abibabwire abasure ndetse byinshi muzabimwibariza.'

Uyu musore ni nawe wegukaye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri, n'amajwi 46%, akurikirwa n'abarimo Moussa wagize amajwi 34.4%, na Sarah wabaye uwa gatatu n'amajwi 18.8%.

Moctar wari uhagarariye Niger nyuma yo kuba uwa mbere muri iri rushanwa yahise ahembwa arenga miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda .

France Mpundu wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ryasabaga abahatana kuba baba bafite ibanga bagomba kuryamaho bakarihisha abo bahanganye ariko bagahangana no kuvumbura irya bagenzi babo bahatanye, yatahukanye umwanya wa Kane n'amajwi 0.8%.

Yavuze ko nta rukundo rwigeze ruba hagati ye Juno Kizigenza
France Mpundu yemeje ko ari mu rukundo na Moctar



Source : http://isimbi.rw/france-mpundu-yavuze-iby-urukundo-rwe-na-juno-kizigenza-kuri-moctar-wamwambitse.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)