Nubwo inkuru yabaye kimomo ko Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma ba Nshimirimana Ismail Pitchou, we n'abareberera inyungu ze bavuga ko ayo makuru batayazi.
Ku munsi w'ejo hashize nibwo inkuru yazengurutse ko umukinnyi w'umurundi ukina mu kibuga hagati wasoje amasezerano muri APR FC ubu akaba nta kipe afite, Pitchou ari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports.
Gusa abahagarariye uyu mukinnyi ndetse n'umukinnyi bavuga ko ibyo biganiro ntabihari.
Ku rundi ruhande ISIMBI yamenye ko bashobora kuba badashaka ko bijya hanze bitararangira cyane ko n'isoko ry'abakinnyi riri ku musozo hasigaye iminsi ibiri gusa.
Uhagarariye Pitchou, Arnold akaba ari we urimo kuvugana na Rayon Sports kugira ngo arebe ko ryafungwa umukinnyi we yabonye ikipe.
Binavugwa ko uruhande rwa Pitchou rurimo gukora ibishoboka byose ngo ajye muri Rayon Sports kuko ku meza bareba bagasanga nta mahitamo menshi ahari.
Nshimirimana Ismail Pitchou yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Kiyovu Sports na APR FC.