Gatsibo: Impinduka mu mibereho y'abarenga ibihumbi 40 bari bamaze imyaka 17 bafashwa na World Vision Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigaragaje ku wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2025, ubwo mu Murenge wa Kiramuruzi hasorezwaga umushinga w'iterambere wa Kiramuruzi, washyizwe mu bikorwa na World Vision Rwanda kuva mu 2008 kugeza mu 2025.

Binyuze muri uyu mushinga, World Vision Rwanda yafashije abaturage 40,028 gutera imbere, inafasha abana 13,633. Mu byo aba baturage bafashijwe harimo guhabwa amazi meza, gufashwa kwikura mu bukene, kurwanya imirire mibi n'ibindi byinshi.

Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko bishimira ko mu myaka 17 bari bamaze mu Murenge wa Kiramuruzi, bahakoze ibikorwa byinshi bihindura imibereho n'iterambere rirambye by'abaturage baho.

Ati 'Intego dufite nka World Vision ni ukugeza ubufasha ku bana n'imiryango itishoboye kugira ngo yikure mu bukene. Iyi ni gahunda y'Imana ni nayo izana abafatanyabikorwa kugira ngo bafashe abaturage muri urwo rugendo rwo gukura mu bukene abaturage, turishimira rero ibyo twakoze hano Kiramuruzi.''

Pauline Okumu yakomeje ashimira World Vision y'u Buyapani na Leta y'u Rwanda kuko aribo baterankunga bakuru bari bafite muri iyi myaka 17 bafasha abaturage ba Kiramuruzi. Yijeje ko ibikorwa bya World Vision Rwanda bizakomeza muri aka Karere ariko ko bagiye kubyimurira mu yindi mirenge nka Muhura, Kageyo na Remera kugira ngo n'aho bafashe abaturage baho.

Mukabihoyiki Afisa ufite abana bane, yatanze ubuhamya bw'uburyo World Vision Rwanda yasanze aba mu nzu yashyirwagamo imitiba. Batangiye kumwigisha binyuze muri gahunda 'Hinduka wigire' aho banahabwaga ibihumbi 15 Frw bikabafasha kwiteza imbere, aya mafaranga yayaguzemo ihene, iza kuvamo inka.

Ati ''Nitwaga wa mugore wo mu nzuki ariko ubu nahindutse umugore wo mu gipangu kubera ubufasha bampaye, bampaye amahugurwa menshi banashyira mu matsinda mbasha kwigira. Ubu uyu munsi mba mu nzu ikoropwa ndi rwiyemezamirimo ugaburira ibigo bitanu.''

Bugingo Boniface utuye mu Mudugudu w'Akarambo mu Kagari k'Akabuga mu Murenge wa Kiramuruzi, yavuze ko amahugurwa yahawe na World Vision Rwanda ariyo yamufashije kwiteza imbere binyuze mu guhinga imboga.

Ati 'Natangiye mpinga numva ntacyo byamfasha, natangiye mpinga intoryi mbona nkuyemo agafuka, ejo nakuramo akandi amafaranga akamfasha kwizigamira mu itsinda, naje kugabana ngera aho ngura inka y'ibihumbi 600 Frw mbikesha World Vision, ubu meze neza mbasha kwishyurira abana amashuri mbikesha ubuhinzi bw'imboga.''

Girimpuhwe Claude utuye mu Mudugudu wa Karuhura mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Kiramuzi, avuga ko yafashijwe korora inkoko zitera amagi, ziza kumuha umusaruro mwinshi aguramo ihene eshatu ziyongera kuri za nkoko.

Ati 'Nari umuntu uri mu bukene cyane ariko barampugura banyereka uko natera imbere mpereye ku tuntu duke, ubu mfite ihene eshatu zihagaze ibihumbi 200 Frw, nkagira inkoko icumi zitera kandi n'ubu ndashaka kugura izindi nkoko nyinshi byose mbigezeho mbikesha ubumenyi nahawe na World Vision.''

Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Gakenke, Nzabakurana Innocent, yavuze ko World Vision, yabubakiye ivuriro ry'ibanze rya Nyabisindu, rifasha abaturage 15,496.

Ati 'Abo baturage bakoraga ibilometero birenze 15 baza kwivuza ku kigo nderabuzima cya Gakenke, ni ibintu byiza rero tubashimira. Icya kabiri bakoze, batwubakiye ubukarabiro bwiza, banadufasha kuduhugurira abajyanama b'ubuzima 216, ubu babahuguye kumbijyanye no gupima abana bari munsi y'imyaka itanu ku buryo bamenya ko bari mu mirire mibi.''

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa we yashimiye ubuyobozi bwa World Vision Rwanda ku bikorwa byiza bakoreye abaturage ba Kiramuruzi mu myaka 17, avuga ko ibikorwa bakoze byunganiye ibya Leta mu guhindura ubuzima n'iterambere ry'abaturage.

Guverineri Rubingisa yasabye abaturage b'i Kiramuruzi gukoresha neza amahirwe bahawe na World Vision Rwanda, bakiteza imbere ndetse bakanateza imbere imiryango yabo. Yijeje uyu mushinga ko ibyo bakoreye abaturage Leta izakomeza kubibungabunga ifatanyije nabo.

Umuturage yamuritse ibitoki asigaye yeza kubera amahugurwa World Vision yamuhaye akamufasha kwiteza imbere
Ababyeyi bahawe amatungo magufi bigizwemo uruhare na World Vision Rwanda
Abaturage babwiye ubuyobozi ibyiza bagejejweho na World Vision Rwanda
World Vision Rwanda yagize uruhare mu kwigisha ababyeyi uko bakonsa abana babo
Riderman niwe muhanzi wasusurukije abitabiriye isozwa ry'umushinga World Vision yari imaze imyaka 17 ikorera mu Murenge wa Kiramuruzi
Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko nubwo basoje umushinga bakoreraga muri Kiramuruzi bazakomereza mu yindi mirenge
World Vision Rwanda yashyikirije Akarere ka Gatsibo ibikorwa byose yakoze muri iyi myaka 17 kugira ngo kazakomeze kubikurikirana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-impinduka-mu-mibereho-y-abarenga-ibihumbi-40-bari-bamaze-imyaka-17

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)